Tshisekedi ati “Keretse nibanyica”, ibiganiro n’intumwa z’uwaduteye ntibizabaho

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Perezida Felix Tshisekdi avuga ko atazaganira n'abahagarariye uwateye Congo

Perezida Felix Tshisekedi abatavuga rumwe na we bamushinje gupfukama i Buxelles asaba ibiganiro Perezida Paul Kagame, yavuze ko ibyo akora abizi, abatabizi ari bo bavuga, yabwiye Abanye-Congo ko nta biganiro azagirana n’abo ashinja kuba intumwa z’uwateye Congo” igihe cyose azaba ari muzima.

Ijambo Perezida Felix Tshisekedi yavugiye mu Bubiligi ku wa Kane, mu nama y’abafatanyabikorwa ba Africa, Global Gateway Forum 2025, ryateye urujijo ku migambi ihamye afitiye igihugu mu bijyanye no kurangiza intambara iri mu burasirazuba.

Abatavuga rumwe na we bavuze ko ririya jambo ari ugusuzuguza igihugu, ndetse no kutagira umurongo uhamye mu gushaka igisubizo ku bibazo biri muri Congo.

Mu gusonabanura ibyo yashatse kuvuga, Perezida Felix Tshisekedi yabwiye Abanye-Congo baba mu Bubiligi ko, yagaragaje utera Congo uwo ari we, ndetse anasaba amahanga kugira icyo akora.

Yagize ati “Nta banga ririmo ibyo navuze hari ku magaragaro, nemeye ibiganiro “ku muntu uhagariye ingabo zateye Congo” kugira ngo ntange umugabo ku isi yose. Kubera ko ntabwo akenshi mumenya ibibera muri dipolomasi, badufata nk’abashyira imbere intambara kandi ari twe ifiteho ingaruka, kandi dufite uburenganzira bwo kwitabara nk’abatewe (victimes), icyo gihe twabikora bakatugira abantu badashaka amahoro bashaka intambara, nashakaga kwereka Isi yose ko ibyo atari byo, ko turi aba mbere bakeneye amahoro,… nemeye ibiganiro kugira ngo na we yisobanure, mwumvuse igisubizo cye.”

Tshisekedi avuga ko yagira ngo yerekane ko bashyize hanze “ikinyoma” (manipulation), ariko ngo icyo kinyoma kiragenda kikagera no mu gihugu imbere aho hari abasaba ibiganiro, bakavagu ko “Tshisekedi adashaka ibiganiro.”

Ati “Yego ntabwo dushaka ibyo biganiro, ibyo ntitubishaka. Turashaka ibiganiro hagati y’Abanye-Congo badashyigikiye ubwo bushotoranyi (aggression). Icyo nsaba abo bashaka ibiganiro ni ukubanza bakamagana umushotoranyi, bakamuvuga uwo ari we, nibwo aho twavuga ko ari abakunda igihugu (patriotes) twakwicarana tukaganira. Ntabwo twaganira n’aboherejwe tumara kwicarana bakavuga mu nyungu z’umushotoranyi, ntibavuga inyungu z’Umunye-Congo. 

Ibyo ndavuga ngo ntibizabaho keretse nibanyica, naho igihe nzaba ndiho ntibizigera bibaho.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko atazicarana n’abamubwira kuvanga ingabo, ngo batuma mu nzego za leta hajyamo abantu bafite “ubwenegihugu bushidikanywaho”.

Tshisekedi yasabye ko abavuga ibyo batazi babareka bakavuga kuko azi ibyo ashaka, kandi ko atazigera agambanira igihugu, ndetse ngo ntabwo azigera aba umunyantege nke (Faible).

Perezida Tshisekedi avuga ko gusaba ibiganiro na Perezida Paul Kagame atazita ku gisubizo yabonye, ko hari abo byakoze ku bwonko bakiri ku bitekerezaho kandi bazamusubiza.

U Rwanda mu gisubizo rwahaye Perezida Felix Tshisekedi, rwavuze ko ibyo yavuze ari “comedie politique”, ko ari we ubwe ufite igisubizo cy’amahoro muri Congo.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko Perezida Felix Tshisekedi nta masezerano n’amwe yubahirije mu yagiye asinywa, ndetse yanze gusinya amasezerano y’i Washington yari yumvikanyweho ku buhuza bwa Qatar na Leta zunze Ubumwe za America.

U Rwanda rwatamaje Tshisekedi wigize Malayika imbere y’Abanyaburayi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi