Miliyari 30 Frw agiye kwifashishwa mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda na Minisitiri Murangwa basinya amasezerano

U Rwanda rubinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, rwasinyanye n’Igihugu cy’u Budage amasezerano y’inkunga ya miliyoni 18 z’Ama-Euro, angana na miliyari 30.5 Frw, azakoreshwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Aya masezerano yasinywe ku wa Mbere, tariki 6 Ukwak2025, asinywa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, na Heike Uta Dettmann, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda.

Iyi nkunga izanyuzwa mu mishinga y’ ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), irimo VUP n’indi igamije gukura abaturage mu bukene.

Mu isinywa ry’amasezerano, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yashimangiye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Iyi nkunga y’u Budage binyuze muri Banki y’Iterambere y’u Budage KfW, ni igihamya cy’ulo dusangiye ubushake n’ubufatanye mu gushora mu mibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, na we yavuze ko u Rwanda rwerekanye ko gushora imari mu baturage barwo bigira uruhare rukomeye mu kugabanya ubukene.

Ati “Ubufasha bugenewe abaturage bugira ingaruka z’ako kanya ku bafite intege nke, kandi aya masezerano dusinye uyu munsi ni intambwe y’ubufatanye igana kuri iyo ntego.”

Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwamuritswe muri Mata 2025, bwagaragaje ko Ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho mu 2017, bivuze ko bwagabanutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara [45,6%] na Rusizi [44,2%].

Uturere 10 twa mbere tugaragaramo ubukene ni utwo mu Burengerazuba n’Amajyepfo mu gihe uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo rusange ku rwego rw’Igihugu [27,4%].

Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene [6,8%].

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi