U Rwanda rwatamaje Tshisekedi wigize Malayika imbere y’Abanyaburayi

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Felix Tshisekedi mu nama ya Gateway Forum 2025

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavugiye mu nama i Bruxelles mu Bubiligi bihabanye n’ukuri n’imyitwarire yagiye agaragaza kuva mu 2019 abaye Perezida, ndetse n’abandi bategetsi b’icyi Gihugu.

I Bruxelles mu Bubiligi harabera inama Mpuzamahanga y’Ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Afurika, Global Gateway Forum yatangiye ku wa Kane tariki ya 9 Ukwakira 2025, ni inama yahuriyemo Abakuru b’Ibihgu na za Guverinoma barenga 10, barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Congo.

Mu ijambo rya Perezida Tshisekedi muri iyo nama, yabaye nk’utrandukiriye, anenga u Rwanda ko rushyigikira M23, kandi inama yari iyo kuganira ku bufatanye hagati ya Africa n’abafatanyabikorwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025, Ibiro by’Ubuvugizi bwa Guverinoma y’u Rwanda, byasohoye inyandiko bwise ‘Isesengura ry’Ukuri ku byo Perezida Félix Tshisekedi yavuze mu Nama ya Global Gateway Forum 2025 yabereye i Bruxelles, tariki 9 Ukwakira 2025”.

Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi, yavuze ko uhereye igihe yatorewe kuyobora Congo mu 2019 muri manda ye ya mbere yasuye ibihugu icyenda byose bihana imbibe na Congo by’umwihariko u Rwanda na Uganda aho bari bafitanye umubano utari mwiza.

Ati “Kugira ngo mbasabe ko twakorana tugamije kubanisha abaturage bacu no kubateza imbere.”

Ibi u Rwanda rwagaragaje ko atari ukuri kuko kuva mu 1999, hasinywe amasezerano arenga icumi y’amahoro, ariko nta na rimwe ryashyizwe mu bikorwa kubera kubura ubushake bwa politiki bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahubwo bakimika ibisubizo bya Gisirikare.

Itangazo rigira riti “Guverinoma ya RDC yimitse urwango, ivangura, itoteza, ’iyicwa ndetse no kumenesha amoko amwe y’Abanye-Congo, ishyira amakosa yose ku Rwanda.”

Aho i Bruxelles, Perezida Tshisekedi yavuze ko nta na rimwe yagaragaje imyitwarire y’intambara cyangwa urwango ku Rwanda, Uganda cyangwa ibindi bihugu icyenda bahana imbibi.

U Rwanda mu kumunyomoza ruti “Perezeida wa DRC kenshi yagaragaje amagambo yuzuye urwango n’ubushotoranyi ku Rwanda, cyane cyane mu gihe cyo kwiyamamaza ngo azongere atorwe mu 2023 aho yise Perezida w’u Rwanda “Hitler” kandi agatangaza ko azatangiza intambara ku Rwanda.”

U Rwanda rwagaragje ko, Tshisekedi  yigeze no kwivugira ko RDC ifite drones zarasa i Kigali. Itangazo riti “Yanavuze ko azakorana ‘n’abanzi b’u Rwanda’ kugira ngo ‘abohore Abanyarwanda.’”

Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byagaragaje ko iyi myitwarire y’ubushotoranyi yagaragaye kenshi mu nama mpuzamahanga, aho RDC yakomeje gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano muri Loni. Abayobozi bo muri RDC ngo bakomeje gukwirakwiza urwango n’ubushotoranyi mu baturage, bashinja u Rwanda buri kibazo cyose cy’igihugu cyabo.

Aha bavuze uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera muri Congo, Constant Mutamba, yahoraga atoteza Abanyarwanda n’Abatutsi bo muri Congo, hanyuma ubwo yakatirwaga igifungo azira kunyereza umutungo wa leta, abishyira ku Rwanda.

U Rwanda ruti “RDC irimo no gutoza abana bayo urwango ku Batutsi n’u Rwanda mu mashuri, ndetse igakora ubukangurambaga bwo guharabika u Rwanda hirya no hino ku isi.”

Abanyarwanda bamwe bafunzwe, bakorerwa iyicarubozo muri gereza z’i Kinshasa, kandi nibura babiri bapfuye bari mu buroko.

RDC yanahagaritse indege za gisivili zivuye mu Rwanda gukoresha ikirere cyayo.

Rugakomeza ruti “Kuva mu 2019, habaye ibitero birenga 20 byambukiranya umupaka n’ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda, harimo n’ibisasu byarashwe n’ingabo za Congo muri Mutarama 2025 bigahitana Abanyarwanda 16 i Rubavu.”

Muri iyo nama y’ubufatanye hagati y’u Burayi na Afurika, Perezida Tshisekedi yavuze ko we na Perezida Paul Kagame ari bo bafite ubushobozi bwo guhagarika ibihe yise bikomeye barimo.

U Rwanda ruti “Ubwato bwarambutse. Ni Perezida wa DRC we ubwe ushobora guhagarika ubu bushotoranyi, akurikije inzira z’amahoro zashyizweho.”

U Rwanda ruvuga ko rwagerageje inshuro nyinshi gukemura ibibazo hagati y’impande zombi, cyane cyane ikibazo cy’umutwe wa FDLR ushyigikiwe na DRC, ariko DRC ihitamo inzira ya gisirikare, ihamagaza ingabo z’amahanga n’abacanshuro kurwana intambara zayo z’imbere mu gihugu, ikanashotora u Rwanda.

Ruvuga ko Perezida Tshisekedi yanze gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro y’i Washington, cyane cyane yanze guhagarika no gusenya FDLR iri kurwana ifatanyije n’ingabo ze, FARDC.

Itangazo rikomeza rigira riti “Yanze kandi kwemeza amasezerano y’ubukungu yari yararangiye hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Perezida Tshisekedi yongeye kuvuga ko u Rwanda rukwiriye gusaba abarwanyi ba M23, avuga ko bafashwa n’u Rwanda, guhagarika imirwano.

U Rwanda rwavuze ko ari we ukwiriye gukora ikintu gikomeye akemera kuganira n’abarwanyi ba M23/AFC nk’uko byateganyijwe mu biganiro by’i Doha.

Ruti “Kugabanya intambara biri mu maboko ya Perezida wa  RDC, binyuze mu gusenya FDLR, gukura intwaro mu barwanyi ba Wazalendo, no guhagarika kohereza ingabo z’Abarundi mu Majyepfo ya Kivu ziri gufatanya na FARDC kurenga ku masezerano y’ihagarika ry’intambara, no gusenyera abasivili.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko ashimira  Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo wamwoherereje ingabo, ndetse zimwe zigapfira ku rugamba, kimwe n’izindi za Tanzania na Malawi.

U Rwanda rwagaragaje ko izo ngabo zari mu mugambi wo gutera u Rwanda, kandi nyuma y’uko zitsindiwe i Goma, zoroherejwe kunyura ku butaka bw’u Rwanda zisubira iwabo.

Ruti “U Rwanda rwemereye n’abacanshuro b’Abanyaburayi basaga 300 bari barakodeshejwe na RDC kunyura ku butaka bwarwo mu mahoro.”

U Rwanda rwashimangiye ko amagambo gusa adafite ibikorwa atazazana amahoro, ko Perezida Tshisekedi agomba kubahiriza amasezerano igihugu cye cyasinye.

Perezida Paul Kagame nyuma yo kumva ibyavuze na Perezida Felix Tshisekedi, yanditse amagambo kuri X ye benshi bafashe nk’igisubizo yahaye mugenzi we Tshisekedi wavuze ko amusaba ibiganiro.

Perezida Kagame yagize ati “Iyo umuntu agaragaje ikibazo cy’urusaku rw’ingoma irimo ubusa, baba na bo bafite ikibazo! Ni byiza kubireka bikarangira, cyangwa ukigendera ukabihungira kure!!!”

Ijambo rya Tshisekedi uruhande rwe ruvuga ko ririmo dipolomasi no guca bugifi, bamwe mu batavuga rumwe bavuze ko rikojeje isoni, abandi bamwibutsa amagambo akomeye arimo “la moindre escarmouche” yakoresheje avuga ko yatera u Rwanda.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi