London: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) Thapelo Tsheole yabwiye abitabiriye inama ya AFSIC – Investing in Africa 2025 yabereye i London mu Bwongereza ko isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda rikomeje kwiyubaka kandi riri gutanga umusaruro mu rwego rw’abikorera babona imari yo kwagura ibikorwa bakora.
Muri Rwanda Country Summit, yateguwe ku bufatanye n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’Ikigo cy’Imari Mpuzamahanga cya Kigali (KIFC), Tsheole yerekanye amahirwe atangwa n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda mu guha uburyo bw’ishoramari ku ngeri zitandukanye. Yerekanye uko u Rwanda ari igicumbi mpuzamahanga cy’ishoramari bitewe n’imiyoborere myiza, ndetse n’amategeko ahamye arengera abashoramari mu ngeri zitandukanye.
Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu mwaka wa 2025 ryakomeje kwaguka no gukura, aho ho impapuro mpeshwamwenda z’ibigo by’abikorera (corporate bonds) zakusanyije miliyari 46 z’amafaranga y’u Rwanda, zirimo n’amafaranga yakusanyijwe kuri iri soko arengera ibidukikije. Ku rundi ruhande impapuro mpeshwamwenda muri rusange zakusanyije miliyari 246 z’amafaranga y’u Rwanda, aho igipimo cy’ubusabe cyageze kuri 293% byerekana uko hari inyota yo gukomeza gushora kuri iri soko bivuye ku bashoramari batandukanye.
Tsheole yongeyeho ko isoko ry’imigabane ya sosiyete zigenga naryo ryazamutse cyane. Ubusabane ku migabane (equity turnover) bwageze kuri miliyari 63.5 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2025, buvuye kuri miliyari 4.7 mu 2024. Umubare w’imigabane yacurujwe wiyongereye ugera kuri miliyoni 425.2 uvuye kuri miliyoni 22.4 mu mwaka wabanje.
Ubusabane ku mpapuro mpeshwamwenda z’ibigo byigenga ndetse n’iza Leta (bond turnover) bwazamutse bugera kuri miliyari 148.5, izamuka rya 167% ugereranyije n’umwaka ushize. Ibigega by’abishyize hamwe (collective investment schemes) nabyo byageze kuri miliyari 71.4, izamuka rya 12 ku ijana ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Tsheole yashimye imbaraga zashyizwe mu kunoza amategeko agenga isoko ry’imari mu Rwanda, ndetse no kurushaho gutanga ubumenyi n’amakuru ku bashoramari batandukanye ku mahirwe atangwa n’iri soko.
Inama ya AFSIC – Investing in Africa ni imwe mu mahuriro akomeye ku ishoramari muri Afurika, ihuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’inzobere mu by’imari i London mu Bwongereza baganira ku mahirwe y’ishoramari ari kuri uyu mugabane.
UMUSEKE.RW
