Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kubera gukura kw’indwara zitandura nka kanseri, u Rwanda ruri gushyira imbere ubushakashatsi ku isano y’amaraso n’ishoramari mu ikoranabuhanga kugira ngo ubuvuzi burusheho kuba bunoze kandi buboneke kuri bose.
Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga yiga ku bumenyi bw’isano y’amaraso iri kubera i Kigali.
Ni inama y’iminsi itatu yateguwe na Goodlife Access, yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abashoramari n’abandi.
Muri iyi nama, u Rwanda rwahawe inkunga n’imiryango mpuzamahanga y’ubumenyi kugira ngo ruteze imbere ubusesenguzi bushingiye ku isano y’amaraso ‘genomics’.
‘Genomics’ ni ubumenyi bwo kwiga ibyerekeye ibibera mu mubiri w’umuntu hashingiwe ku tunyangingo bigafasha abashakashatsi kumenya no kwirinda indwara hakoreshejwe amakuru ajyanye n’uduce duto tw’imiterere ya muntu.
Abashakashatsi bibumbiye mu muryango witwa Genomics Frontiers Rwanda bashimye uko u Rwanda rwubatse urwego rw’ubuzima rukomeye n’uburyo abaturage bagerwaho na serivisi zo kwivuza.
Bashimye ko ku ikubitiro u Rwanda rwageze kuri gahunda ya 95-95-95, intumbero y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), mbere ya 2030.
Hagaragajwe ko kandi rwihariye mu gukoresha ikoranabuhanga nk’indege zitagira abapilote zitwara imiti n’inkingo.
Dr. Josh Ruxin, umwe mu bashinze umuryango Goodlife Access, yavuze ko uko u Rwanda rwabashije guhashya ibyorezo byose bigaragaza ubushake mu kurinda abaturage.
Ati: “Niba u Rwanda rwarabashije gutsinda ibyorezo, kuki tutarushyigikira ngo rwubake uburyo bwo kurinda abaturage hashingiwe ku isano y’amaraso?”

U Rwanda rwagaragaje ko rwashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’ubuzima, guhindura imyumvire y’abaturage, kubaka ibikorwa remezo no guteza imbere udushya n’ishoramari mu buvuzi bugezweho.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yashimangiye ko ari ngombwa ko ubuvuzi bugomba gushingira ku bushakashatsi bufatika, hakanifashishwa ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), kugira ngo bugere kuri bose.
Yavuze ko u Rwanda kandi ruri kubaka Ikigo cya Serivisi z’Amalaboratwari y’Ubuzima ku rwego rw’Igihugu, kirimo n’ikigo gishya kizateza imbere ubumenyi bw’isano y’amaraso.
Ati: “Ni ishami rishya rizagenda rikura kugira ngo rirusheho gukemura ibibazo mu bumenyi bw’isano y’amaraso mu nzego z’ubuzima.”
Mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda, Umuryango Mpuzamahanga utanga serivisi z’ubuzima, ‘Goodlife Access’, wasabye ko hatezwa imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano.
David Zapol, umwe mu bashinze Goodlife Access, yavuze ko ikigo kiri gushyira mu bikorwa gahunda y’igerageza mu mafarumasi hirya no hino mu Rwanda, aho abarwayi barenga ibihumbi magana atanu bafashwa buri mwaka.
Yagize ati: “Nta baganga bahagije baraboneka muri Afurika, bityo tugomba gutuma amfarumasi aba ahantu hizewe ho kugera ku bikorwa by’ubuvuzi.”





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
