Ubuhamya bwa Nzabarinda wakungahajwe n’ubuhinzi

Nzabarinda Isaac yicaye mu modoka yakuye mu buhinzi

Nzabarinda Isaac, umuhinzi akaba n’umutubuzi w’imbuto y’ibirayi wo mu Karere ka Burera, avuga ko ubuhinzi butakiri umurimo w’abatagira icyo bawukuramo, kuko bwamuhesheje imodoka ya miliyoni 25 n’indi mitungo irenga miliyoni 150.

Nzabarinda ni umusaza w’imyaka 65 y’amavuko, wize amashuri ane yisumbuye, mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko yatangiye ubuhinzi bwe mu 2000.

Ni umwuga uyu musaza avuga ko yakomoye ku murage w’umuryango yavukagamo, wari umaze imyaka myinshi ukora ubuhinzi buciriritse.

Yavuze ko acyinjira mu buhinzi yahereye ku mufuka umwe w’imbuto y’ibirayi awuhinga neza mu butaka buteguye, asaruramo toni imwe, ari naho yatangiriye kuzamuka mu iterambere rye.

Nzabarinda avuga ko uyu musaruro wakomotse ku mahugurwa atandukanye y’ubuhinzi yagiye yitabira, ndetse no gukorana n’abashoramari byamufashije kubona isoko ryagutse.

Yagize ati: “Nagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa menshi y’ubuhinzi dukorana n’abagoronome bazi ibyo bakora, aho twigishwaga ibanga ryo guhinga imbuto nziza.”

Yavuze ko uko iminsi yagiye ihita, yaje kugirana amasezerano n’uruganda rumugurira ibirayi rukabitunganyamo ifiriti, igemurwa ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze.

Ati: “Ubu nicarana n’abazungu nkabaha umusaruro, nabo bakampa inote, n’ikimenyimenyi nagiye muri Israel mu rugendo shuri.”

Nzabirinda avuga ko gushyigikirwa na Leta no guhabwa amahirwe yo kumurika ibyo bakora byamuhaye imbaraga, anashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko burimo agatubutse.

Yagize ati: “Umuhinzi afite agaciro gakomeye; mbere, umuntu utagira icyo akora yavugaga ko ari umuhinzi. Uwo basanze yicaye mu isantere akina igisoro anywa urwagwa, wamubaza icyo akora ati ndi umuhinzi.”

Avuga ko ubu umuhinzi yicarana na Minisitiri bakajya inama, ndetse akicarana n’abashoramari bakomeye bakagirana amasezerano.

N’akanyamuneza kenshi ati: “Urabona imodoka nziza yavuye mu birayi n’indi mitungo nibitseho!”

Akomeza agira ati: “Urubyiruko rukwiye gukanguka bagashora imari mu buhinzi, twe dushaje bakadukorera mu ngata, cyane ko Leta ibashyigikiye kandi yitaye ku muhinzi.”

Umuyobozi w’uruganda rutunganya ibirayi Hollandafairfood Ltd, Egide Niyibizi, avuga ko bakorana n’abahinzi babafasha guhinga imbuto nziza, bagahabwa amahugurwa, hanyuma umusaruro ukavamo ifiriti igurishwa mu Rwanda no hanze.

Yagize ati: “Tubaha imbuto nziza zitanga umusaruro; ubu twese twishimira ko twageze ku ntego, abahinzi barunguka, natwe amasoko akaba ahari mu Rwanda no hanze y’aho.”

Kugeza ubu, uyu musaza Nzabarinda Isaac afite abakozi batandatu bahoraho, barimo umucungamari (comptable) n’umukozi ushinzwe ubuhinzi (agronome), ndetse n’abakozi bazwi nka nyakabyizi bari hagati ya 30 na 50.

Nzabirinda yakungahajwe n’ubuhinzi, arasaba urubyiruko kwinjira muri uyu mwuga

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Burera

Yisangize abandi