Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Maj Gen Odawa Yusuf Rage n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 6, rugamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzweho hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ni amakuru yatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Ukwakira 2025.
Maj Gen Odawa Yusuf Rage n’itsinda ayoboye bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ibiganiro byihariye.
RDF yavuze ko uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, rujyanye na gahunda y’ingabo za Somalia yo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no gushyigikirana hagati y’abafatanyabikorwa bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iti” Mu biganiro byabaye, itsinda z’Ingabo za Somalia zaganirijwe ku bijyanye n’ihindagurika ry’umutekano mu karere, n’umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.”
Itsinda ry’Ingabo za Somalia ryasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bashyize indabo ku rwibutso banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iri tsinda rizanasura izindi nzego zifitanye isano na Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Inzu Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
