Umugabo n’umwana bafatiwe mu rugo rw’Impinganzima “bagiye kwibayo”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urugo rw'impinganzima rw'i Nyanza

Nyanza: Abantu babiri barimo umwana bafunzwe bakekwaho kwiba mu rugo rw’impinganzima.

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye abantu babiri barimo umwana, bakekwaho kwiba mu rugo rw’impinganzima.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza hari urugo rw’impinganzima bagiye kuhiba.

Abantu babiri barimo umwana w’imyaka 12 n’umugabo w’imyaka 54 bafashwe bakekwaho kwiba imbabura yakoreshwaga mu rugo rw’impinganzima (ahubakiwe abasaza n’abakecuru basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi 1994), ndetse n’amazutu litilo zigera kuri 60 zikoreshwa mu gucana muri ruriya rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.

Polisi iburira abantu bijandika mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage kubyihorera, kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi uzajya ubigerageza Polisi izajya imufata imushyikirize RIB.

Polisi kandi irashimira abaturage bakomeje gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira icyaha kitaraba, cyangwa aho cyabaye kikarwanywa.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi