Umuganga yasanze abakobwa barega umwana na Se kubasambanya ari ‘amasugi’

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

*Mzee Claver umwe mu bana yavuze ko yamwanduje Virusi itera SIDA, uyu Claver yavuze ko nta HIV afite

Umwana na se baregwa gusambanya abana b’abakobwa babiri barasaba ko bafungurwa kuko umuganga yakoze raporo ivuga ko abana ari amasugi.

Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko, Mzee Claver wo mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye yambaye amataratara, imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda n’inkweto z’umukara.

Naho umuhungu we Tuyishime we yari yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda na bodaboda z’umweru.

Bariho baburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwemeje ko bafungwa by’agateganyo.

Ijambo ryabanje guhabwa Mzee Claver ati “Murakoze Nyakubahwa Perezidante w’ibiranisha, iyo umuntu yasambanye n’undi bapima DNA, njye ndi muri RIB nasabye ko bampima, mbisaba mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, kandi n’ubu ndacyabisaba nzapimwe barebe ko hari aho mpuriye na bariya bana kuko njye ntitwasambanye.”

Tuyishime na we yunze mu rya se ati “Nta cyaha nakoze.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa yafashe umwanya munini avuga ko umusaza nk’uyu uri mu kigero cy’imyaka 70 atarushanwa n’umusore w’imyaka 25 kugera aho basimburana ku bana b’abakobwa babasambanya, kandi undi areba kuko ubushinjacyaha buvuga ko bari mu cyumba kimwe.

Yagize ati “Ibyo ni amahano ntibishoboka.”

Me Mpayimana Jean Paul agaruka kuri raporo ya muganga, yavuze ko muganga usanzwe ukora ku bitaro bya Nyanza yemeje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko abana basambanyijwe.

Umwana yavugaga ko iyo yibeshyaga akanga ko bamusambanya bamukubitaga, ariko muganga yemeje ko uyu mwana nta gisebe cyari ku mubiri we.

Muganga kandi muri raporo ye, Me Mpayimana Jean Paul yemeje ko yafashe ibizamini byose asanga aba bana nta ndwara n’imwe bafite.

Me Mpayimana Jean Paul ati “Basabye ko muganga yafata ‘Vaginal Swabs’ z’abana ariko ntiyazifashe kuko aba bana nta matembabuzi bari bafite.”

Me Mpayimana Jean Paul ati “Tekereza Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha aba bana bavuga ko Mzee Claver yabacuruzaga ku buryo bashoboraga no kuryamana n’abagabo umunani umunsi umwe, ariko muganga yagaragaje ko abana ari amasugi, umuntu avuga ko yasambanyijwe gute kandi akiri isugi?”

Me Mpayimana Jean Paul yasoje avuga ko akagambane katazacika mu isi ariko abari imbere y’urukiko bakeneye ubutabera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basobanuye neza ibyababayeho, ko bahohotewe na Claver wari warabahaye akazi maze anabashyira mu nzu arabacumbikira ndetse Claver n’umuhungu we bakajya baza kubasambanya.

Umushinjacyaha ati “Claver yari abafiteho uburenganzira bwose.”

Raporo ya muganga umushinjacyaha yirinze kuyivugaho byinshi, cyakora yemeza ko muganga yemeje ko yabonye akarangabusugi karatobotse.

Umushinjacyaha yagize ati “Akarangabusugi gatoboka hari icyagatoboye, ko umwunganizi wabo twumva ibintu kimwe atari akwiye kwihandagaza ngo avuge ko abana bari amasugi.”

Uhagarariye ubushinjacyaha kandi yakomeje avuga ko ‘Vaginal Swabs’ zagombaga gufatwa ariko uriya muganga ari uburenganzira bwe, ariko zafashwe zitegerejwe koherezwa mu Kigo cy’Igihugu gipima ibimenyetso bya gihanga (RFI) bityo n’ababaregwa bazapimwa noneho iperereza rigakomeza.

Ubushinjacyaha bugasaba ko Mzee Claver n’umuhungu we bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Me Mpayimana Jean Paul yongeye gufata ijambo, yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha kuba hari ibyo bumva kimwe nta bindi bitari amategeko ariko bo bakoze ubushakashatsi babona akarangabusugi kuba karatobotse nta kigaragaza ko katobowe n’igitsina gabo, kandi kuba Mzee Claver yarabahaye akazi atari cyo kiburanwa kandi yabahaye akazi ko gucuruza amandazi ari ubugiraneza abagiriye.

Me Mpayimana Jean Paul avuga ko nta wundi muganga uzaza kuvuguruza ibyo muganga wa mbere yatangaje, kuko banabishingiyeho maze Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime dosiye ubushinjacyaha buyiregera mu mizi.

Me Mpayimana Jean Paul kandi yavuze ko umwe mu bana uvuga ko yasambanyijwe yavuze ko we ubwe yabajije impamvu Mzee Claver yabanduje SIDA, maze Claver na we akamusubiza ko na we atari we wayiyanduje kandi Mzee Claver uri imbere yanyu ni muzima nta SIDA arwaye.

Abari imbere mu rukiko mu majwi yumvikana bagira bati “Ariko se ibyo bisobanuro barumva bitumvikana?”

Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime baregwa gusambanya abana babiri, umwe w’imyaka 16 n’undi w’imyaka 17 babasimburanaho.

Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo muri uku kwezi k’Ukwakira, 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi