Umugore yaguye mu cyobo cy’ahakorwa umuhanda kidapfundikiye

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Abaturage bavuga ko ibi byobo bidatwikiriye bizateza impanuka

Rusizi: Muri ruhurura y’ahari kubakwa umuhanda hatoraguwe umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 64, abamubonye bavuga ko nta gikozwe ngo ibyobo byacukuwe ahakorwa umuhanda ngo bisibwe, hari n’abandi bazabigwamo.

Ibi byago byabereye mu mudugudu wa Mpongora, akagari ka Gatsiro umurenge wa Gihundwe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025, aho muri ruhurura y’ahari kubakwa umuhanda hatoraguwe umurambo w’umukecuru.

Amakuru y’uko uyu mukecuru witwa Mukankusi Eureliya w’imyaka 64 y’amavuka, wari utuye mu mudugudu wa Rubenga ya 2 Akagari ka Kagara umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi yaguye muri ruhurura yamenyekanye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Bamwe mu aturage bari ahabereye ibyago baganirije UMUSEKE badusaye kudatangaza amazina bavuga ko bamaze igihe kinini bagaragaza ko babangamiwe n’ibyobo bicukurwa muri uyu muhanda ntibishyirweho ibimenyetso, kandi uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi bajya mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Tubangamiwe n’ibi byobo bacukura ku muhanda ntibashyireho ibigaragaza ko bihari. Nubwo uyu mukecuru yaguye muri ruhurura dufite impungenge z’uko n’abandi bazagwamo, twifuza ko ahari icyobo bajya bahashyira ibimenetso.”

Amakuru UMUSEKE wamenye ava mu baturage avuga ko baherukaga kumubona ku wa Gatandutu tariki ya 4 Ukwakira, 2025 saa cyenda z’igicamunsi, bongera kumubona muri ruhurura ku cyumweru tariki ya 5 Ukwakira 2025 yapfuye.

Asa n’uwaraye ayiguyemo, gusa ntitwabashije kubona abo mu muryango we ngo bagire icyo babivugaho.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe, bwatangarije UMUSEKE ko amakuru y’uko uyu mukecuru yasanzwe muri ruhurura bwayamenye mu gitondo buyahawe n’abajyaga gukina umupira mu kibuga.

Kayiranga Theophile, umuyobozi wungireije w’umurenge wa Gihundwe ushinzwe imari n’ubutegetsi, akaba ari n’umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge.

Ati “Ayo makururu niyo, umukecuru witwa Mukankusi Eureliya w’imyaka 64 y’amavuko yasanzwe muri ruhurura ahakorwa umuhanda, twayumvise saa kumi n’ebyiri za mugitondo tuyahawe n’abakinnyi b’umupira.”

Uyu muyobozi w’umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge yakomeje avuga ko amakuru bahawe n’umuryango we, ngo yakundaga gusinda agataha bwije cyane, bikekwa ko urupfu rwe rwatewe n’ubusinzi.

Ati “Amakuru twahawe n’umuryango we ni uko yari asanzwe azwiho ubusinzi agataha mu masaha akuze, bikekwa ko urupfu rwavuye ku nzoga yari yanyoye, abaturanyi batubwiye ko yari yagiye kunywa inzoga mu kagari ka Shagasha.”

Mu butumwa uyu muyobozi yatanze yasabye abaturage kwirinda ubusinzi, no kwirinda gutaha amajoro, abizeza ko nk’ubuyobozi bugiye gukora ubuvugizi ngo uyu muhanda ukorwe vuba ibyobo bitwikirwe.

Inzego zitandukanye zirimo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’igihugu n’Inzego z’Ibanze bahageze, umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.

Abaturage batabaye

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI.

Yisangize abandi