Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo izanye Imbangukiragutabara itarimo ibikoresho byose, umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’abagore y’icyiciro cya mbere wayihuje na Macuba WFC y’i Nyamasheke kuri Stade Kamena, ntiwatangiriye igihe cyari cyagenwe.
Ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni bwo habaye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’agabore y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, wahuje APR WFC na Macuba WFC kuri Stade Kamena aho ikipe y’Ingabo isanzwe yakirira.
Ubusanzwe ikipe yakiriye umukino, ni yo iba ifite inshingano zo gutegura byose bisabwa birimo no kuzana Imbangukiragutabara [Ambulance] nk’uko biri mu mabwiriza agenga amarushanwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ikipe y’Ingabo yazanye Ambulance itarimo ibikoresho byose bisabwa byafasha uwagira ikibazo maze abo mu kipe ya Macuba WFC baba babibonye bavuga ko badakina hatabonetse iyujuje ibikoresho.
Uwatanze amakuru yavuze ko kugira ngo haze indi Ambulance, byasabye iminota iri hagati ya 23-25 mu gihe iyagenwe ari 15 kugira ngo ikipe yakiriye ikorerwe raporo igaragaza icyabaye ubundi hafatwe umwanzuro niba ari mpaga iterwa.
Umukino wagombaga gutangira Saa Cyenda z’amanywa zuzuye, byarangiye utangiye ukereweho iminota irenga 20. Ni inshuro ya Kabiri iki kibazo kiba kuri APR WFC, nyuma y’uko umwaka ushize ari ko byagenze ubwo yakiraga Forever WFC.

UMUSEKE.RW
