Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, yatangaje ko Umunyarwanda ku mwaka arya ibilo 13 by’inyama, nyamara yagakwiye kurya nibura ibilo 50.
Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 16 Ukwakira 2025, aho yagarukaga ku myiteguro y’u Rwanda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa.
Hagaragajwe ko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko 98% by’ibiribwa Abanyarwanda barya biva mu buhinzi, mu gihe ibikomoka ku matungo bigera ku 2% ku mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2024 ingufu zikomoka ku biribwa (calories) Umunyarwanda umwe arya ku munsi zageze ku 2.239, zivuye ku 2.290 zariho mu mwaka 2023, muri zo 40,3 akaba ari zo zikomoka ku matungo.
Inkuru ya IGIHE ivuga ko ibi ari bimwe mu byo Dr. Ndabamenye yavuze ko biteye inkeke kubera ko abanyarwanda batarya inyama zihagije ugereranyije n’ibipimo mpuzamahanga.
Ati: “Abanyarwanda ntabwo turya inyama zihagije kubera ko iyo urebye ku kigereranyo usanga umuturage cyangwa impuzandengo y’umuntu ku mwaka umunyarwanda arya ibilo 13,5 by’inyama kandi muri FAO bagaragaza ko byibura umuntu aba akwiriye kurya ibiro 50.”
Yasobanuye ko kugira ngo Abanyarwanda bave ku ibilo 13 by’inyama ku mwaka bagere kuri 50, bisaba kongera ubworozi bw’amafi n’amatungo magufi, no kuvugurura icyororo cy’inka hagamijwe umusaruro mwinshi w’amata n’inyama.
Byitezwe ko umusaruro w’inyama z’inka uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 mu 2025/2026 ugeze ku bihumbi 86 mu 2028/2029, inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.
Inyama z’inkoko byitezwe ko zizava kuri toni ibihumbi 58 mu 2025/2026 zigezwe kuri toni ibihumbi 65 mu 2028/2029 mu gihe ingurube zizavanwa kuri toni zirenga ibihumbi 26 zigezwe kuri toni ibihumbi 29, amafi ave kuri toni ibihumbi 59 agezwe kuri toni ibihumbi 77.
Dr Ndabamenye yavuze ko abanyarwanda babasha kwihaza mu biribwa bari ku kigero cya 83%, abafite ibidahagije bari kuri 16% aho bavuye kuri 19%, ni mu gihe 1% basigaye aribo batabasha kubona ibiryo bihagije nkuko byifuzwa gusa agaragaza ko u Rwanda rwifuza kugeza 100% mu gihe kiri imbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
