Ruhango: Dushimimana Gisubizo Kevin yavanye ku ishuri na bagenzi be, bajya kwidumbaguza mu kizenga cy’amazi agezemo ararohama arapfa.
Iyi mpanuka y’amazi yahitanye Dushimimana Gisubizo Kevin, yabareye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango.
Bamwe mu baturage bageze aho iyi mpanuka yabereye, babwiye UMUSEKE ko abana bane bari bavuye ku Ishuri rya GS Bukomero batashye bajya kwidumbaguza mu nganzo yacukuwemo ibumba bifashisha bakora amatafari.
Umwe muri abo baturage yagize ati: ”Batangiye koga muri icyo kizenga, bagenzi be babasha kuvamo, ariko Dushimimana babona ahezemo.”
Uyu muturage avuga ko batabaye bahageze basanga yarangije gupfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko mu masaha makeya ashize aribwo Polisi yahawe amakuru ko uyu mwana yarohamye mu kizenga cy’amazi cyahoze gicukurwamo ibumba.
Ati: ”Polisi na RIB bihutiye kujyayo basanga umwana witwa Dushimimana Kevin yapfuye, kandi akiri muri ayo mazi.”
CIP Hassan avuga ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe mu Bitaro by’i Kabgayi gusuzumwa.
CIP Hassan avuga ko Polisi yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, igasaba abarezi ndetse n’ababyeyi gukomeza gushishikariza abana kwirinda kujya mu mazi y’ibizenga cyane muri ibi bihe by’imvura.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.
