NGORORERO: Ntwari Patrick wifuzaga kuba umushoramari ukomeye yabwiye Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwamuteje igihombo gikomeye kuko yahawe icyangombwa cyo kwinura umucanga, hadaciye kabiri bukamubuza gukora.
Ibi Ntwari Patrick washoye za miliyoni mu gikorwa cyo kwinura umucanga yabibwiye Umuvunyi Mukuru mu biganiro byahuje Urwego rw’Umuvunyi n’abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Ngororero.
Ntwari Patrick avuga ko we na bagenzi be bahawe uruhushya rwo kwinura umucanga mu Kagari ka Rususa Umurenge wa Ngororero, Ubuyobozi bubasaba guha ingurane abaturage bari bahafite imitungo.
Ntwari avuga ko bahise babishyira mu bikorwa abahafite imitungo baragenda.
Avuga ko amafaranga yose hamwe bamaze gushora arenga miliyoni 19 Frw harimo ayo bahaye abaturage nk’ingurane y’imitungo bari bahafite n’andi batanze kugira ngo babone ibyangombwa.
Ati:”Twatangiye kwinura umucanga numva Umukozi ukora mu bunyamabanga bw’Akarere arampamagaye mwitabye nsanga hari inyandiko yo kuduhagarika Akarere kateguye barayimpa”
Muri iyo nyandiko Akarere kavuze ko impamvu itumye kabaagarika ari uko ibikorwa byo kwinura umucanga ngo bibangamiye imigano ikikije umugezi ndetse na Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari begeranye.
Hashize iminsi ibiri ngo yandikiye Akarere ka Ngororero, kamubwira ko agomba kuza kubareba.
Ati:”Nageze ku Karere aribo babinsabye ndahirirwa bigeze ku mugoroba umwe mu bagize Komite Nyobozi asohotse ambwira ko niyongera kumbona ahamagara RIB”.
Yavuze ko usibye uko gusiragizwa no kumutera ubwoba, bamuteje abarinda Kampani y’undi mushoramari arakubitwa, akavuga ko ibi bibazo byose babimenyesheje Akarere hakaba hashize amezi atatu nta gisubizo kibarenganura barabona kuko Akarere kongeye kumusaba kukereka ahandi yifuza ko bamuha.
Avuga ko yajyanye n’umukozi wo mu biro by’Ubutaka aho amweretse hose akamubwira ko bahahaye iyo Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari babangikanye.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu gukemura iki kibazo agiye guhamagara impande zose zivugwa n’uyu Ntwari harimo we, Akarere ndetse na Kampani y’ubucukuzi kandi ko ahava gikemutse.
Ati:”Iyo ugiye gukemura ikibazo kiri hagati y’abantu babiri urabahuza bose ukumva buri wese ibi nibyo tugiye gukora ku munsi w’ejo”.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco avuga ko ikibazo nyamukuru kiri ku isonga gishingiye ku mitangire mibi ya serivisi kandi ko kitaboneka muri aka Karere ko n’ahandi henshi ukihasanga.
Ati:”Umuyobozi tuza gusanga atarahaye serivisi nziza umuturage agomba kubibazwa kuko iyo mikorere ntabwo ari umurongo wa Leta”.
Mu bindi bibazo Umuvunyi mukuru yakiriye harimo abatinda guhabwa ibyangombwa by’ubutaka n’abangirijwe imitungo yabo ahanyura imiyoboro y’amazi n’inkingi z’amashanyarazi batinze kwishyurwa.
Muri aka Karere ka Ngororero, Urwego rw’Umuvunyi rurakira ibibazo by’abaturage mu gihe cy’icyumweru.




MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.
