Umusirikare wafotowe asomana n’umukunzi we ari mu mazi abira

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Adjudant Ebabi asomana n'umukunzi we

RDC: Adjudant Sarah Ebabi, umusirikare wa FARDC uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Ebadjara, wafotowe asomana n’umusore bitegura kurushinga yambaye impuzankano za gisirikare, yasabiwe gufungwa imyaka 10.

Uyu musirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yiteguraga kurushinga n’uwo yihebeye ku wa 31 Ukwakira 2025.

Gusa mbere y’ubukwe, we n’umukunzi we bagiye muri studio mu Mujyi wa Kinshasa bafata amafoto ya ‘Save the Date’, ari nayo yatumye yisanga imbere y’ubutabera.

Ku wa 24 Ukwakira, Adjudant Ebabi yatawe muri yombi ashinjwa guharabika igisirikare cy’igihugu no kurengera ku mabwiriza y’ubuyobozi.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bumushinja gusomana n’umusore bitegura kubana yambaye imyenda ya gisirikare, hanyuma amafoto n’amashusho y’amasegonda 25 akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Adjudant Ebabi, usanzwe akorera mu rwego rw’iperereza rwa gisirikare (DEMIAP), yamaganye ibyo aregwa avuga ko ayo mafoto n’amashusho byashyizwe kuri TikTok n’umufotozi witwa Yannick Kayembe.

Yabwiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko Kayembe ukorera muri ‘Raw Studio’ yemera ko ari we wasakaje ayo mafoto n’amashusho agamije kwamamaza ibikorwa bye.

Adjudant Ebabi yagize ati: “Icyaha ni gatozi, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko. Ntabwo ari jye watangaje ayo mashusho.”

Abunganira Ebabi bavuga ko ibyabaye atari icyaha cy’umusirikare ahubwo ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo buhamya ari we washyize aya mafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bumusabira igifungo cy’imyaka 10.

Bushimangira ko yarenze ku itegeko rya 2021 ribuza abasirikare kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye impuzankano mu buryo butesha agaciro n’ikinyabupfura by’ingabo.

Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ibishinjwa uyu musirikare, bagaragaza ko atari icyaha cyo kujyanwa mu rukiko no kwifuriza umukobwa watinyutse kujya mu gisirikare gufungwa imyaka 10.

Uyu yagize ati: “Aho kumureka ngo akore ubukwe bwe abere abandi urugero, igihugu arinda uyu munsi kirimo kumuhohotera nk’umugizi wa nabi.”

Umwanzuro w’ifungwa cyangwa ifungurwa rya Adjudant Ebabi utegerejwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Adjudant Ebabi asanzwe afatwa nk’umukobwa w’icyitegererezo muri FARDC
Uyu musirikare asanzwe akunzwe ku mbuga nkoranyambaga
Adjudant Ebabi asomana n’umukunzi we bitegura kurushinga
Adjudant Ebabi, asanzwe akorera mu rwego rw’iperereza rwa gisirikare (DEMIAP)

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *