Umusore yapfiriye “aho yari yajyiye kwiba inzoga”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza kari mu ibara ritukura cyane

Nyanza: Umusore wo mu karere ka Nyanza yapfuye ubwo yariho yiba inzoga gaz imubana nyinshi bituma apfa.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu mudugudu wa Rugarama B, mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza hari umusore witwa Sibomana Samuel w’imyaka 20 wari usanzwe uragira inka, wagiye kwiba inzoga mu ruganda rusanzwe rwenga inzoga ziciriritse ubwo yariho adaha inzoga yiba gaz imubana nyinshi iramwica.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko uriya musore yishe idirishya ry’uruganda yinjiramo, agezeyo ahinguka ku kigega cyari gitazwemo inzoga maze atangira kudaha yunamye yifashije ijerekani bigaragara ko gaz ariyo yamukuruye arapfa.

Abakozi b’uruganda babonye umuntu yaheze mu kigega baratabaza Polisi na RIB  bagezeyo basanga yahezemo akurwamo yamaze gupfa.

Yagize ati “Abakozi batatu bari bafite imfunguzo z’uruganda Polisi na RIB babatwaye kugira ngo bajye kugira amakuru batanga ku buryo nyakwigendera yagezemo.”

Polisi irahumiriza umuryango wa nyakwigendera kuko igihugu n’umuryango bagize igihombo, kandi igakangurira abaturage kwirinda ibikorwa bigayitse birimo ubujura kuko bidashimishije.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi