Umusore yatawe muri yombi amaze gukubita uzamubera umugeni

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Karongi iri mu ibara ritukura cyane

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, yafunze umusore w’imyaka 23 akurikiranyweho gukubita umukobwa bitegura gushingana urugo.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ivuga ko uriya musore witwa Nshimiyimana Emmanuel yakubise Nyiraminani Annonciatha w’imyaka 31, banamaze gusezerana imbere y’amategeko, bakaba biteguraga gushinga urugo.

Amakuru avuga ko ngo yamujijije ko atamuhaye amabati 30 yari yamwemereye yo gusakaza inzu bazabanamo.

Uriya musore afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murundi, mu Karere ka Karongi,

Umwe mu bo mu muryango w’umukobwa avuga ko yakubiswe akagirwa intere, yabwiye Imvaho Nshya ko bababajwe cyane n’uburyo uyu musore yagize umukobwa bateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo, kuko yamukubise imigeri n’imitwe akamukomeretsa ku buryo arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Rufungo mu Karere ka Karongi.

Yavuze ko abo bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 29 Gicurasi 2025, bakaba bari mu myiteguro yo gusezerana imbere y’Imana mu Itorero rya EPR ku ya 26 Mutarama 2026, buri wese muri aba aracyaba iwabo.

Ati: “Basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Murundi tariki ya 29 Gicurasi uyu mwaka. Biteguraga kujya kwandikisha iby’ishyingirwa mu Itorero rya EPR tariki ya 28 Ugushyingo, bateganya kuzashyingirwa imbere y’Imana mu rusengero rwa EPR muri Mutarama 2026.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, avuga ko yavuganye n’uriya musore aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Murundi, akamwemerera ko yicuza gukubita umukunzi we ariko akavuga ko igihe kingana n’amezi 10 yamwijeje amabati ari kinini.

Ati: “Uyu musore yambwiye ko yagiye gusura Fiyanse we iwabo mu Mudugudu wa Bukiro ku mugoroba wo ku wa 24 Ukwakira 2025, umukobwa amuherekeje umusore aramwoshyoshya, amucisha mu ishyamba rihari, arimugejejemo batangira kutumvikana kuri ayo mabati. Umusore yamwambuye umupira yari yambaye arawumunigisha, atangira kumukubita imigeri n’imitwe.”

Iyo nkundura ngo yamenyekanye muri iryo shyamba hanyuze umukecuru, akumva urusaku ajya kureba asanga uwo musore arahondagura fiyanse we maze aratabaza.

Ibyo byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro (19h30), irondo ritabara umusore amaze kugira “umukunzi we” intere, ariko ku bw’amahirwe ajyanwa kwa muganga akiri muzima, anagirwa inama yo gutanga ikirego kugira ngo uwamuhohoteye akurikiranwe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi burasaba abasore kwirinda urugomo ku bo bitegura kurushinga bagiranye amasezerano runaka, nubwo ubufatanye bushobora kuba bwiza bitewe n’ubwumvikanye.

Umukobwa kandi yanagiriwe inama yo gushishoza neza mbere yo kubana n’uyu musore, kugira ngo yirinde kubaka urugo ruzahoramo amakimbirane adashira ashobora no kugera ku kwamburana ubuzima.

ISOKO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi