Dosiye y’Umuyobozi akekwaho kwaka no kwakira indonke yageze mu Bushinjacyaha

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Imodoka urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rukoresha mu gutwara abakekwaho ibyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwohereje mu Bushinjacyaha, dosiye y’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho kwaka no kwakira indonke.

UMUSEKE wamenye ko iriya dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki 30 Nzeri, 2025.

Alphonse Rutarindwa yatawe muri yombi tariki 27 Nzeri, 2025, akaba ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo.

Akurikiranweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Dispensaire (ivuriro) kuba Poste de santé.

Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, amakuru avuga ko ashobora kuba yarakiriye amafaranga menshi, bikaba bigikorwaho iperereza.

RIB ivuga ko yibutsa abaturarwanda ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko.

RIB iranihanangiriza abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite kubihagarika, kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi