Umwana na se baregwa gusambanya abangavu rwemeje ko bakomeza gufungwa

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urubanza rwajuririwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, rwategetse ko umwana na se baregwa gusambanya abana b’abakobwa babasimburanaho bakomeza gufungwa by’agateganyo.

Abaregwa bari barajuriye basaba ko bafungurwa by’agateganyo kuko bavugaga ko raporo ya muganga yagaragaje ko abo barega ari amasugi, gusa ubushinjacyaha bukabyamaganira kure buvuga ko muganga yemeje ko akarangabusugi k’abo bangavu katobotse.

Ababuranaga ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ni Mzee Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we Tuyishime w’imyaka 25 baregwa gusambanya abangavu babiri babasimburanaho.

Umwe ni umukobwa n’imyaka 17, undi afite imyaka 16. Icyaha bikekwa ko cyabereye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mzee Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we Tuyishime bajuririye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime bakoreshaga bariya bakobwa bacuruza amandazi, ndetse rimwe na rimwe bagakora mu kabari.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubakekaho icyaha bushingiye ku mpamvu zikomeye zirimo kuba barahaye abana akazi babaha n’inzu yo kubamo, bataha bakararana na bo, umusaza asimburana n’umuhungu we aho byamenyekanye abana batanze ikirego muri RIB.

Claver n’umuhungu we bavuga ko nta mpamvu zikomeye  zihari zatuma bakekwaho icyaha.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa avuga ko ikiburanwa atari uguha abana akazi, kandi bahawe akazi bagiriwe neza.

Me Mpayimana Jean Paul avuga ko bidashoboka ko umwana na se basimburana ku bana,  kandi batakwambara ubusa ngo bahurire mu gikorwa cy’ubusambanyi.

Me Mpayimana Jean Paul avuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko nta gikomere aba bana bafite, nyamara hakaba hari umwana wavugaga ko yakomeretse ku kaguru.

Ikindi ibizami bafashwe byagaragaje ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA bafite, kandi ngo baravugaga ko basambanye nta kwikingira Mzee Claver akabatera HIV, kandi basambanyijwe amajoro atandatu yikurikiranya, nyamara “muganga yagaragaje ko aba bangavu ari amasugi.”

Ubushinjacyaha buvuga ko abiregura kuba bavuga ko ari amasugi ntaho bihuriye n’ukuri, kuko raporo ya muganga yagaragaje ko akarangabusugi kabo bangavu katobotse, kandi ikintu gitoboka hari icyagitoboye.

Me Mpayimana Jean Paul yongeye gufata ijambo yavuze ko kuba akarangabusugi karatobotse, nta kimenyetso gihari kigaragaza ko katowe n’igitsina gabo.

Isesengura ry’ikibazo kigize urubanza n’uko urukiko rubibona

Urukiko rusanga Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime baburanye bahakana icyaha, bashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya badahamya ko babonye abaregwa basambanya abana, kandi imvugo zabo atari ukuri kandi Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime batapimwe bakanashingira kandi, kuri raporo ya muganga.

Urukiko rukavuga ko kuba abatangabuhamya badahamya ko babonye abana basambanywa bidakuraho gukekwa kuri Mzee Claver n’umuhungu we, kuko kuba bahamya ko abana bahawe akazi na Claver n’umuhungu we Tuyishime kandi babaha icumbi, “ni ‘impamvu ikomeye ituma bakekwaho icyaha, kuko bifite aho bihuriye n’uko abana basobanura ko basambanyijwe.”

Ku bijyanye no kuba Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime bavuga ko bidashoboka kuba umusaza n’umwana we batasimburana ku bakobwa babasambanya bitasuzumwa muri uru rubanza, kuko bijyanye n’urubanza mu mizi yarwo kugira ngo hasuzumwe ukuri kwabyo.

Urukiko kandi rusanga ibijyanye no gusesengura ibivugwa muri raporo ya muganga na byo bitasuzumirwa mu rubanza kuko birebana n’urubanza mu mizi yarwo.

Urukiko rusanga Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime badahakana impamvu zavuzwe haruguru, zabayeho kandi zihari ahubwo icyo bagamije ari ukuzisesengura, no kuzivuguruza bikaba bitakorwa muri uru rubanza, ku bw’ibyo zikaba zikomeza kugira agaciro ku rwego rw’ubujurire.

Urukiko kandi rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime bakekwaho icyaha, kandi icyaha bakurikiranweho kikaba ari icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri bityo bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunzwe, kuko hari impungenge ko basibanganya ibimenyetso cyangwa bagatoroka hashingiwe ku mategeko.

Ku bw’ibyo icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana urukiko rwavuze ko kidahindtse.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire cya Mzee Claver  n’umuhungu we TUYISHIME nta shingiro gifite. Rwemeje  ko hari  impamvu zikomeye zituma  Mzee Claver  n’umuhungu we TUYISHIME  bakekwaho icyaha cyo gusambanya abana.

Rwemeje ko icyemezo  cyafashwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza kigumyeho, runategeka ko Mzee Claver n’umuhungu we TUYISHIME bakomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko byemejwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mzee Claver n’umuhungu we Tuyishime bafungiye mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi