Nyanza: Umwarimu wigisha mu mashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Mubuga mu karere ka Nyanza afunzwe akekwaho gukubita umuturage.
Umwarimu wigisha mu mashuri abanza ku ishuri riherereye mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza afunzwe akekwaho gukubita umuturage afatanyije n’abandi.
Kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza hafungiye umwarimu witwa Vital usanzwe yigisha mu mashuri abanza.
Abakorana na we babwiye UMUSEKE ko mu kwezi kwa Kamena 2025 uriya mwarimu ubwo yari mu kabari, we na nyirakabari ndetse na se wa nyirakabari hari umuntu waketsweho kwiba mu kabari bafatanyije baramukubita aranegekara, ajya kwa muganga anatanga ikirego muri RIB.
Mu gokora iperereza, RIB yataye muri yombi uriya se wa nyirakabari, umugore wacuruzaga akabari akajya abazwa adafunzwe.
RIB yatumijeho uriya mwarimu ariko ntiyayitaba, gusa amakuru avuga ko ubushinjacyaha bwaje kurekura Se wa nyirakabari akajya akurikiranwa adafunzwe .
Muri uku kwezi k’Ukwakira 2025, RIB yahawe amakuru ko uriya mwarimu yagarutse muri ako gace, imuta muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.
Umuyobozi w’ishuri rya Groupe Scolaire Mubuga Twisungimana Aimable yabwiye UMUSEKE ko ifungwa ry’umwarimu ayoboye yaryumvise, abajije abaturage bamubwira ko ari ibintu byabaye mu kwezi kwa Kanama, 2025 kandi ko abakubise uriya urega mwarimu bafashwe barafungwa, nyuma barafungurwa ariko bakavuga ko n’uwo mwarimu yari ahari.
Yagize ati “Sinashoboye kujya muri RIB kubaza, ariko ndajyayo uyu munsi.”
Mu bihe bitandukanye umuryango w’uwo bikekwa ko yakubiswe wavugaga ko umuntu wabo yakubiswe akaremba ariko ababigizemo uruhare batabiryojwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
