Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwemeje ko rwafunze abantu 14 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David bakekwaho ibyaha. barimo abayobozi na ba rwiyemezamirimo.
Abo barimo abashinzwe amasoko, umukozi ushinzwe ubwubatsi, umukozi ushinzwe imibereho myiza, bamwe mu bayobozi b’imirenge, bamwe mu bakuriye Ibuka mu mirenge na ba rwiyemezamirimo.
RIB ivuga ko bariya bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ziherereye mu mirenge 7 igize Akarere ka Nyabihu.
UMUSEKE twari twabagejejeho inkuru y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu na Perezida wa IBUKA muri ako karere bafunzwe.
RIB ivuga ko mu bihe bitandukanye abakekwa bagiye basinya inyandiko zemeza ko hakiriwe ibikoresho by’ubwubatsi, kandi bitakiriwe ndetse n’ibyakiriwe bikaba bitujuje ubuziranenge.
Kuri X RIB yagize iti “Abakurikiranywe bafungiwe kuri Station za RIB zitandukanye mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”
RIB yibutsa abantu bafite inshingazo zo gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwurigisa, kuwusesagura cyangwa kuwukoresha nabi kuko bihanwa n’amategeko.
Muri ubwo butumwa kandi, RIB ishimira abantu bose batanga amakuru ku barigisa, basesagura cyangwa bafata nabi umutungo wa rubanda. Ikanabashishikariza kandi gukomeza kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo bifashe no gukumira icyaha kitaraba.
UMUSEKE wamenye amazina y’abandi batawe muri yombi:
Abafunzwe barimo Nsengiyumva Deny (ushinzwe imyubakire no gutanga ibyangombwa), Nzafashwanayo Jean Claude (ushinzwe imyubakire y’amashuri mu karere, akaba no mu bakiriye ibikoresho), MUHIZI Alphonse (ushinzwe amasoko), Gahamanyi Gakwerere Sylvestre (ashinzwe kurinda imibereho myiza y’abaturage), Nishimwe Samuel (Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere), Mutwarangabo Simon (Umuyobozi w’ishami ry’iterambere n’imibereho myiza) amakuru avuga ko ari we wakurikiranaga iriya Kontaro yo gukora biriya bikorwa, Tuyisenge Emmy Christian ( ashinzwe ibikoresho), Habarurema Silas (ashinzwe amasoko mu karere), Mugiraneza David (Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu), Uwizeye Gustave (ashinzwe ibikorwa remezo, ubutaka n’imiturire mu murenge wa Jenda), Twahirwa Theodore ( Perezida wa Kominote mu murenge wa Mukamira), Nyiramugwera Beatrice (Perezida wa kominote mu murenge wa Mulinga), Nsengiyumva Jean Pierre (Perezida wa kominote mu murenge wa Rambura), Bigirimana Innocent (Perezida wa kominote mu murenge wa Rugera) na Ntawirinda Jean Dmascene (Perezida wa Kominote mu murenge wa Kintobo).
UMUSEKE.RW
