Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafatiye icyemezo Ndizeye Vedaste uregwa guha ruswa y’ibihumbi maganabiri (Frw 200,000) uyobora RIB mu karere ka Nyanza.
Urukiko rwemeje igifungo kuri uyu uregwa. Ubushinjacyaha buvuga ko Vedaste Ndizeye yatanze indonke y’amafaranga ibihumbi maganabiri ayoherereza uyobora RIB mu karere ka Nyanza.
Ndizeye ngo yakoresheje agent (wa MTN) kugira ngo yoherereze uriya muyobozi wa RIB amafaranga, maze ahite amufungurira abantu babiri bari bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha burega Ndizeye bwashingiye kandi ku majwi yumvikanamo we n’umuyobozi wa RIB muri Nyanza (DCI Nyanza). Muri ayo majwi humvikana ko Ndizeye yemera ko ari we umwoherereje amafaranga ibihumbi maganabiri kugira ngo afungure abantu babiri bafunzwe ngo kuko yasanze ari Abagoyi benewabo.
Humvikanamo ngo ‘Nubikora nzakujyana i Gisenyi ku mazi’.
Ubushinjacyaha kandi bwashingiye ku buhamya bwa Agent uvuga ko Ndizeye yaje kumuha nomero ku gapapuro akamubwira ngo yohereza amafaranga ibihumbi maganabiri yarangiza akamuha numero ngo narangiza kohereza amuhereze ubutumwa bugufi (message) nk’ikimenyetso cy’uko yabikoze.
Ubushinjacyaha bwasabye ko Ndizeye yahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni imwe, kandi ko amafaranga yafatiriwe agera ku bihumbi maganabiri ashyirwa mu isanduku ya leta.
Ndizeye Vedaste ahakana icyaha aregwa cyo gutanga indonke, avuga ko atigeze ahamagara uyobora RIB mu karere ka Nyanza kugeza n’ubu akemeza ko ibyo aregwa byose ari ibihimbano.
Avuga ko atari gutanga indonke ngo afunguze abantu atazi (abari bafunzwe), Ndizeye kandi akemeza ko amajwi yafashwe atari aye, gusa akemera ko yavuganye n’umuyobozi wa RIB muri Nyanza (DCI) ageze i Kamonyi bityo Ndizeye agasaba kugirwa umwere.
Uko urukiko rubibona
Urukiko ruvuga ko rusanga ubuhamya bw’umuyobozi wa RIB muri Nyanza (DCI Nyanza) ushinja Ndizeye Vedaste ko yamwoherereje indonke y’amafaranga ibihumbi maganabiri (Frw 200,000) kugira ngo afungure abari bafunzwe, bufite ukuri kuko ubwo buhamya bushimangirwa n’amajwi yafashwe yumvikanisha umuyobozi wa RIB muri Nyanza abaza Ndizeye niba ari we umwoherereje amafaranga ibihumbi maganabiri, undi na we amwemerera ko ari we uyohereje.
Ubuhamya kandi bw’umuyobozi wa RIB muri Nyanza ngo bufite ukuri kuko bwuzuzanya n’ubuhamya bwa Agent uvuga ko Ndizeye yaje akamuha nomero ku gapapuro akamubwira ngo yohereze amafaranga ibihumbi maganabiri, Ndizeye akamuha numero ze ngo narangiza amuhe ubwo butumwa bugufi (akore -Forward) nk’ikimenyetso cy’uko abikoze, ndetse binashimangirwa ko ayo mafaranga yafatiriwe.
Kandi ngo Ndizeye yivugiye mu iburanisha ko umurega yamuhamagaye.
Urukiko rusanga ibimenyetso byasesenguwe bigizwe n’ubuhamya, ndetse n’amajwi bihagije kugira ngo bishingirweho hemezwa ko Ndizeye Vedaste ahamwe n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo abantu bari bafunzwe bafungurwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko kandi rurasanga Ndizeye Vedaste agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi magana inani.
Icyemezo cy’urukiko
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeje ko Ndizeye Vedaste ahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwavuze ko ruhanishije Ndizeye Vedaste igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi magana inani.
Urukiko kandi rwategetse ubushinjacyaha gushyira mu isanduku ya leta amafaranga ibihumbi maganabiri yafatiriwe.
Ndiziye ubusanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, bikekwa ko abo yasabiraga ko bafungurwa na bo bakora ako kazi.
Ndizeye yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023 aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza yunganiwe na Me Mpayimana Jean Paul ndetse na Me Adiel Mbanziriza.
Urukiko rufata icyemezo ko Vedaste Ndizeye agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ntiyanyuzwe akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, akomeza kunganirwa na Me Mpayimana Jean Paul.
Gusa urukiko icyo gihe rwategetse ko Ndizeye ahita afungurwa by’agateganyo, agakurikiranwa adafunzwe.
Uregwa aracyafite amahirwe yo kujurira mu Rukiko Rukuru urugereko rw’i Nyanza.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye
