Umusore na se baregwa gusambanya abangavu bajuriye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urubanza rwajuririwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye

Umwana na se baregwa gusambanya abana b’abakobwa babiri ntibanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, cyo kubafunga by’agateganyo aho bahise bakijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko umusaza witwa Claver w’imyaka 66 n’umuhungu we witwa Tuyishime w’imyaka 25 baregwa gusambanya abana b’abakobwa, umwe ufite imyaka 17 undi akagira imyaka 16 aho abaregwa bagomba gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Abaregwa ntibanyuzwe na kiriya cyemezo cyo kubafunga by’agateganyo bahise bakijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE  imwe mu mpamvu yatumye bajurira ni ibyemezo bya muganga bishobora kuba byarasohotse kandi byabafasha bikekwa ko bigaragaza ko bariya bana batasambanyijwe.

Abaregwa bombi ubu bafungiye mu igororero rya Huye.

Bikekwa ko icyaha Claver n’umuhungu we bakurikiranweho cyabereye mu mudugudu wa Gakenyeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bana b’abakobwa bagiye kwa Claver kumwaka akazi ko gucuruza amandazi aho Claver yari asanzwe afite akabari aho yabanaga n’umwana we w’umusore.

Bariya bana b’abakobwa kumanywa ngo bajyaga gucuruza amandazi ahantu hatandukanye bagataha aho Claver yari yarabahaye inzu yo kubamo, ngo bakarara babasambanya babasimburanaho.

Mu buhamya bw’abana bavuga ko iyo bangaga ko babasambanya babakangishaga icyuma bababwira ko nibabyanga babica.

Mu buhamya bw’abana kandi bavuga ko Claver we yanongeragaho kubacuruza ku bandi bagabo bakaba ari we bishyura, aba bana bagirango barayamwishyuje akababeshya ko azayabaha yagwiriye.

Bavuga ko Claver n’umusore we babasambanyije mu majoro atandatu yikurikiranya.

Mzee Claver n’umuhungu we baburanye bahakana icyaha baregwa bavuga ko ibyakozwe byose ari akagambane.

Me Mpayimana Jean Paul wunganira abaregwa yaburanye avuga ko umuntu ucuruza abana akanacuruza akabari kugeza naho abasambanya bitashoboka yahita atamazwa.

Me Mpayimana kandi yavuze ko bidashoboka ko umusaza yasambanya umwana noneho hakiyongeraho ko anamusimburanaho n’umuhungu we muri ubwo busambanyi kandi ibyo byose byabaga nijoro bivuze ko baba bari mu cyumba kimwe.

Me Mpayimana Jean Paul ati “Ayo mahano ntiyabayeho ibyabaye byose ni akagambane k’abo bana, imvugo zabo ntizizahabwe agaciro.”

Niba nta gihindutse uru rubanza mu bujurire kuri cyemezo kibafunga by’agateganyo ruzaburanishwa muri uku kwezi.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi