Muhanga: Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko Mukamutali Valerie wayoboraga Umurenge wa Kibangu na Munyampundu Védaste, Umucungamari bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwemeje ko rushingiye ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cyo gutanga Isoko rya Leta hatubahurijwe amategeko Ubushinjacyaha buregamo Mukamutali Valerie na Munyampundu Védaste, icyaha giteganywa n’ingingo 10 y’itegeko 54/2018 ndetse n’icyaha cyerekeye amasoko ya Leta kiri mu ngingo ya 188.
Rumaze gusuzuma ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha, rumaze kubihuza n’amategeko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rubihuje n’imvugo y’abaregwa, aho biyemerera ko hari ibitaragerwaho.
Rwemeje ko baramutse bafunguwe by’agateganyo batoroka Ubutabera. Urukiko rwemeje ko Mukamutali Valerie wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu na Munyampundu Védaste bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Rwemeje ko ikirego Ubushinjacyaha bwatanze gifite ishingiro.
Urukiko rwategetse ko Mukamutali Valerie na Munyampundu, ukeneye kujuririra iki cyemezo abikora mu minsi 5.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
