Francine Muyumba, utajya imbizi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, wahoze ari senateri akaba n’umunyamategeko, yannyeze uburyo RDC ikoresha dipolomasi mu gukemura ibibazo by’umutekano n’ibya politiki.
Uyu mugore w’imyaka 38 asanzwe ari umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu ishyaka ry’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila.
Mu butumwa bwo kuri X, yavuze ko dipolomasi ikinwa na Kinshasa ari “imikino y’amagambo” kandi itazigera isimbura ukuri cyangwa ubushake bwa politiki.
Yagaragaje ko ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, byaba ibya Nairobi, Luanda, Doha cyangwa Washington, nta musaruro bizatanga.
Uyu mugore utajya urya iminwa yashimangiye ko amahoro arambye azava mu biganiro by’Abanyekongo ubwabo, kandi ko kuyashakira hanze ya RDC ari ibihuha.
Muyumba avuga ko byose byarananiranye, kugera n’ubwo hafatirwa imyanzuro mu bihugu bikomeye ndetse no muri LONI, ariko bikaba amasigara cyicaro.
Yagize ati: “Kinshasa izakora iki none? Gukomeza guhunga ibisubizo by’imbere mu gihugu?”
Francine Furaha Muyumba avuga ko RDC igomba gusubira mu butegetsi bugendera ku mategeko, kuko uburiho ubu nta tegeko na rimwe bwubahiriza kandi budakunda abaturage.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bushinjwa kenshi kwivuguruza mu byemezo bifatirwa mu masezerano atandukanye, bikaba bituma politiki y’igihugu iba idahwitse kandi itagira umurongo uhamye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
