Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze imbwirwaruhame amurikiwe n’itoroshi nyuma y’uko umuriro umuburiyeho ari kuvuga ijambo mu Nteko Ishinga Amategeko.
Iri ‘bara’ ryabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025, ubwo Perezida Mnangagwa yari mu Nteko Ishinga Amategeko ari kuvuga imbwirwaruhame y’uko Igihugu gihagaze.
Mu minota icumi ya nyuma y’ijambo rye, Perezida Mnangagwa yifashishije itoroshi amurikiwe n’umwe mu bamurinda nyuma y’uko mu cyumba cy’inteko Ishinga Amategeko icuraburindi ryari ryacuditse.
Ibinyamakuru by’imbere muri Zimbabwe byatangaje ko umuriro wabanje kubura ugaruka, ndetse abarinda Perezida batangira kugira impungengege z’umutekano we, batekereza kuba bamusohora byihutirwa ariko birangira akomeje kuvuga ijambo.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Perezida Mnangagwa ari gusoma akoresheje itoroshi, mu gihe abadepite n’abayobozi b’inzego zitandukanye bari bicaye mu mwijima.
Abari bahari bavuga ko Perezida yagaragaye afite ‘umujinya ugaragara’ ubwo yasohokaga mu cyumba cy’inteko.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda, mu burakari bwinshi yanenze abagaragaye bavuza indura banaseka mu gihe umuriro wari wabuze.
Yagize ati “Uwahagaritse amashanyarazi Perezida ari kuvuga azicuza umunsi yavutseho.”
Yasabye imbabazi Perezida Mnangagwa, amusezeranya ko Inteko igiye guhita ishakisha uwaba yabigizemo uruhare.
Hibajijwe uburyo inzu nk’inteko Ishinga Amategeko itagira uburyo bwakoreshwa mu kunganira mu gihe amashanyarazi yo kumuyobora mugari abuze.
Ibinyamakuru birimo NewsZimbabwe na Iharare byanditse ko tariki ya 21 Ukwakira 2025, ushinzwe imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko yari yanditse ibaruwa asaba ko hazakoreshwa imashini itanga umuriro, jenerateri, mu gihe Perezida azaba ari kuvuga ijambo.
Iyo baruwa yasabaga ko jenerateri isuzumwa, igasuzumirwa igihe, ikanahabwa lisansi ihagije kugira ngo itazahagarara.
Si ubwa mbere, umuriro ubuze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe dore ko mu Ugushyingo 2024, nabwo umuriro wabuze ubwo Minisitiri w’Imari yari arimo gutangaza ingengo y’imari.

MUGIRANEZA Thierry/ UMUSEKE.RW

Nta na generator yo kugoboka bagira se????