Abinjiza amafaranga binyuze ku gukoresha imbuga nkoranyambaga, abahanga mu guhanga udushya kuri izo mbuga n’ibyamamare bahuriye mu biganiro bigamije ku kungurana ubumenyi mu byo bakora mu buryo bwa kinyamwuga, bikabyara inyungu.
Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatandatu ku ya 15 Ugushyingo 2025, kuri Maison des Jeunes Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.
Ibi biganiro byateguwe n’itsinda ryibumbiye muri Smart250 Academy ririmo abarenga 1000 bakorera kuri Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga.
Aba bazwi nk’Aba ‘Content Creators’ barahuye barasangira ndetse banaganira ku buryo bw’imikoranire hagati yabo no kwirinda ugushyamirana bijya biba.
Banaganirijwe n’abarambye ku mbuga nkoranyambaga basanzwe bafite n’inyungu babikuramo, babasangiza ku bumenyi bwatumye bazamura imbuga nkoranyambaga zabo kugeza aho harimo abakorera miliyoni ku munsi.
Ubuyobozi bwa Smart250 Academy, buti “Ikiganiro nyamukuru cyibanze ku buryo ‘Aba-Creators’ bashobora gukoresha YouTube, ubwenge buhangano (AI) kugira ngo bongere ireme n’imikorere y’ibyo bakora.”
Bukomeza buti “Habayeho kandi gushyira ku mugaragaro ibikoresho bya AI byakozwe nabo muri smart250 byo kugira ngo urinde ‘channels’ zawe gusibwa no kwibwa bijyanye n’umurongo waco wo guteza imbere ubumenyi bugezweho muri AI.”
Smart250 Academy ivuga ko yiyemeje kuba urubuga ruhuriza hamwe abantu bashaka gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga, kubigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano n’uko byabyazwa umusaruro mu buryo bwa kinyamwunga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere Ubwenge buhangano.
Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’igihugu.
Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.
Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025), Perezida Kagame yavuze ko AI yitezweho kongera 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda.








MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
