Abadepite bagiye gusura abaturage

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Inteko ishinga Amategeko, yatangaje ko abagize Umutwe w’Abadepite bateguye urugendo rusange mu Gihugu hose hagamijwe kubona amakuru mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, rivuga ko izi ngendo ziteganijwe ku matariki ya 24 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2025 mu Ntara zose na tariki ya gatanu na gatandatu Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko gahunda z’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka zirusha­ho kunoga kandi zikibanda ku byifuzo by’abaturage.

Ati “Gusura abaturage tukaganira nabo bifasha kongera ingufu mu kugenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.”

Muri iki gikorwa, Abadepite bazagera mu Mirenge 237, aho bazasura ibikorwa bigaragara iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubuta­ka, n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaru­ro no gukorana inama n’abayobozi mu rwego rw’akarere n’umurenge.

Itangazo rigakomeza rigira riti “Abadepite bazakorana inama n’abaturage babakangurira gutura ahabugenewe hadashobora guteza ubuzima bwabo mu kaga, no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo byashywizwe mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza.”

Risobanura ko kandi Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’itera­mbere, isuku n’umutekano aho batuye.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi