Abafana ba Rayon Sports biyamye Muvunyi na Thadée

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Abakunzi n’abafana ba Rayon Sports, bageze aho babwiza ukuri ubuyobozi bwa bo, buyobowe na Twagirayezu Thadée utari kurebana neza na bamwe mu bo bafatanyije kuyobora iyi kipe.

Mu buyobozi bwa Rayon Sports, hashize igihe harimo umwuka mubi wakomeje kugaragara hagati ya Perezida wa yo, Twagirayezu Thadée na Visi Perezida we wa mbere, Muhirwa Prosper. Uyu mwuka mubi, watumye hari n’izindi nzego muri iyi kipe, zitabyumva kimwe n’umuyobozi wa yo ahanini bitewe n’ibyemezo bimwe na bimwe yakunze gufata atagishije inama abo bayoborana.

Uku gukomeza kutavuga rumwe, byagize ingaruka mbi ku kipe ndetse biviramo guhagarika umutoza, Afhamia Lotfi ndetse ihagarikwa rye riraganisha ku gutandukana burundu.

Nyuma y’ibyo byose, Ihuriro ry’abakunzi b’iyi kipe [Fanbase], ryafashe umwanzuro wo kweguza aba bayobozi bose bitwa ko batakivuga rumwe hagati ya bo. Abayobozi b’abafana bahagarariye abandi, bakoze inama yari igamije gusasa inzobe y’ibi bibazo byose.

Muri iyi nama aba bafana bakoze, bemeranyije ko Twagirayezu agomba kwegura. Aba bamushinja ko yakunze gukoresha amagambo yumvikanamo gusebya bagenzi be abinyujije mu itangazamakuru.

Aba bafana kandi, bavuze ko Thadée yanagaragaje kurwanya umushinga wagombaga kuzanira inyungu Gikundiro bihebeye. Ibi byose, biri mu byo aba bafana basanze bituma agomba kwegura akabarekurira ikipe.

Ubwo aba bafana bari bageze ku izina rya Muvunyi, bavuze ko bitumvikana uburyo uwitwa Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango, yakomeje kugaragaza kwihunza ibikorwa by’Umuryango birimo n’Inteko Rusange yari yanitumirije ariko bikarangira amezi abiri yari yavuzwe ko ari bwo izaba, arenze itabaye.

Aba bakunzi b’iyi kipe yo mu Nzove, bashinja Muvunyi kudakora inshingano yahawe nk’uyobora urwego runini muri iyi kipe. Bamushinja kudatumiza Inteko Rusange yo kwemeza amategeko avuguruye n’inzego zitagonganira ku byemezo bimwe na bimwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mu gihe cya vuba, hazaba inama y’Inteko Rusange Idasanzwe izahuza abanyamuryango ariko bikavugwa ko aba bayobozi bose bazeguzwa hagatorwa abandi.

Abanyamuryango ba Rayon Sports bashobora kweguza Perezida w’iyi kipe, Twagirayezu Thadée
Abafana batunze urutoki Muvunyi Paul uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *