Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR, rigaragaza ko kuva mu 2013 hamaze gushingwa amatsinda yo kubitsa no kugirizanya y’abafite ubumuga arenga 2400, abarirwa imari ya miliyari imwe na miliyoni 45.
Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z’abatuye u Rwanda, barimo abagore 216.826 n’abagabo 174.949.
Nsengiyumva Jean Damascène, Umunyamabanga Mukuru w’Impuzamiryango y’Abafite ubumuga avuga ko mu Rwanda hakozwe byinshi bigamije iterambere ry’abafite ubumuga ko kuzamura imibereho yabo babigizeho uruhare.
Ati “Twakoze byinshi bigamije kuzamura imibereho y’abafite ubumuga birimo gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, ntibimaze n’igihe gito kuko byatangiye mu 2013 ubwo twakoraga ubushashatsi bwo kumenya impamvu badatera imbere nk’abandi.”
Nsengiyumva yagaragaje ko kuva batangiye kujya muri ayo matsinda ubu, abafite ubumuga mu Rwanda bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe na miliyoni 45 ko kandi miliyoni 805 Frw bazikoresha mu kugurizanya no gushyigikira imishinga.
Ati ” Birumvikana ko hari aho bageze, nabaha nk’urugero ko hari abafite ubumuga bakoresha abatabufite. Tumaze gushinga amatsinda yo kubitsa ko kugurizanya arenga 2400 arimo abanyamuryango ibihumbi 68 birenga kuko buri tsinda riba ririmo hagati y’abantu 20 na 30.”
Yagaragaje ko impuzamiryango y’abafite ubumuga yashoye imbaraga mu gufasha urubyiruko no kurwongerera imbaraga hagamijwe gutuma abafite ubumuga bigira aho kuba umutwaro ku muryango nyarwanda.
Ati “Bigaragara ko umuntu ufite ubumuga nawe afite uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Ni Abanyarwanda bafite uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko mu bikorwa bakora barasora.”
Umunyamabanga wa NUDOR yavuze ko muri gahunda ya NST2, abafite ubumuga bifuza guhabwa umwanya nabo bakagaragaza icyo bashoboye aho gutegereza ko babikorerwa.
Mujawamariya Vanantie wo mu Karere ka Musanze avuga ko kuva atangiye kujya mu matsinda yo kugurizanya byamuhinduriye ubuzima.
Ati ” Bampaye ibihumbi bitanu ndagenda nyaguramo inkwavu eshatu, za nkwavu zirabyara zigera ku nkwavu 12, ndazigurisha nguramo ikibwana cy’ingurube.”
Habumugisha Andre, utuye mu Karere ka Rwamagana avuga ko nawe yinjiye mu itsinda imibereho ari mibi nyuma aguza amafaranga amufasha kwiteza imbere.
Ati ” Natangiye mu itsinda nguzamo amafaranga ibihumbi 35. Ikintu nakoze nayaguzemo intama nyuma ndayorora irabyara, kugeza ubu mfite intama eshanu kandi zahinduye uko narimbayeho ubu mbona ifumbire yo gushyira mu buhinzi.”
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] , Dr Mukarwego Beth Nasiforo, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 bishimira ko bashoye imbaraga mu burezi harimo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri no kubaha ibikoresho ndetse no gushinga amatsinda yo kuzigama no kugurizanya.
Ati ” Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yariyongereye. Uyu munsi abafite ubumuga bashoboye kwikorera bashoboye guha n’abandi imirimo.”
Dr yavuze ko ubu bagiye gushyira imbaraga mu gutuma urubyiruko ruhugurwa buri umwe agasobanukirwa icyo ashiboye, umushinga yakora n’igikorwa cyo kwihangira umurimo ubundi agahabwa iby’ibanze bizamufasha gutera imbere.
Ati ” Iyo urebye abafite ubumuga ubu ngubu, ugatekereza n’uko bari babayeho mu myaka ishize ubona ko bamaze kuzamuka nka 60%. Tubonye ubushobozi twakomeza kuzamura imibereho tukagera no mu cyaro.”



MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
