Biciye muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda [NPC], n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, abafite Ubumuga bizihije umunsi Mpuzamahanga w’Umwana ku Isi [World Children’s Day].
Ni umuhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ubera muri Gymanase ya NPC iherereye i Remera.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wari uhagariye UNICEF, Dominic Muntanga, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Imikino muri Minisiteri ya Siporo, Uwayo Fabrice, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, Ingabire Assumpta na Perezida wa NPC, Bizimana Dominique n’abandi.
Uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Uburenganzira bwanjye, igihe cyose’ wari wanitabiriwe n’ababyeyi b’abana bafite Ubumuga butandukanye bari baje kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga.
Abana baturutse mu Turere turimo Gasabo, Huye, Nyagatare na Rubavu.
Wari umunsi abana basabanye karahava, ndetse bakina imikino itandukanye irimo Boccia, na Goalball. Mu gice cya Boccia, ikipe Huye yatsinze Gasabo amanota 7-3 mu gihe mu mukino wa Goalball, ikipe ya Nyagatare ni yo yitwaye neza.
Nyuma y’iyi mikino, amakipe yitwaye neza kurusha andi, yahawe ibihembo birimo n’ibikombe.









UMUSEKE.RW
