Abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro

Yanditswe na MUHIRE DONATIEN
Kimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y'agaciro mu Karere ka Muhanga (Photo Archives)

Rusizi: Abagabo babiri bakorera company icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd, bagwiriwe n’ikirombe kubatabara biranga kirabahitana.

Byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare, ku isaha ya saa munani z’igicamunsi (14h00) ku wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo, 2025.

Abagize ibi byago ni Tuyishime Wilson w’imyaka 24, wakomokaga mu mudugudu wa Rushwati, akagari ka Nyamihana na Habumukiza Alexis w’imyaka 45 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kirwano, akagari ka Nyamihanda muri uyu murenge wa Butare.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko aba bombi ari abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa New Kush Rwanda Ltd.

Ubwo ikirombe barimo bacukura cyabagwiraga ngo abandi bagerageje kubakuramo basanga bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntibizera Jean Pierre yahamirije UMUSEKE ko ibi byago byabaye barimo bacukura amabuye, uhagarariye Kompanyi agahita abimenyesha ubuyobozi.

Ati “Nibyo abantu babiri bagwiriwe n’ikirome barimo bacukuramo, amakuru twayahawe n’uhagarariye kompanyi New Kush  Rwanda Ltd.”

Uyu muyobozi w’umurenge yavuze ko bataramenya neza niba iyi kompanyi ifite ubwishingizi bw’abakozi bayo.

Mu butumwa yatanze yahumurije imiryango yabuze ababo. Ati “Dutegereje ko batuzanira ubwishingizi bakoresha, mbere na mbere twabanje kubahumuriza kuko impanuka itera itateguje no gukomeza umuco wo gutabarana.”

Yavuze ko ko abantu bagira amakenga n’ubushishozi, bakareba niba aho bagiye gukora hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ntibizera Jean Pierre yadutangarije ko bariya bantu bacukuraga zahabu. Imirambo yajyanywe mu bitaro bya Mibirizi gukorerwa isuzuma.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/ i RUSIZI.

Yisangize abandi