Abagore basabwe kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora ku ifaranga

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Ubuyobozi bw’Umuryango Women for Women Rwanda bwasabye abagore kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora bagatera imbere bagahinduka abashoramari bakomeye.

Mu Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bari mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Umuryango Women for Women Rwanda (WfW-Rwanda) wateguye imurikabikorwa ryahuje amakoperative ayobowe n’abagore, mu rwego rwo kugaragaza uruhare rukomeye iterambere ry’umugore rifite mu kubaka imiryango ikomeye no kugabanya ihohoterwa rikorwa mu ngo.

Ni igikorwa gifitanye isano n’umushinga w’amezi 18 WfW-Rwanda iri gushyira mu bikorwa ugamije guteza imbere iterambere umugore, ukaba waratangijwe muri Nzeri 2024 mu turere twa Gasabo na Nyaruguru.

Olive Uwineza, Umuhazabikorwa w’Imishinga mu Muryango Women for Women Rwanda yavuze ko uyu mushinga ugamije guha amakoperative ubumenyi, koyongerera ubushobozi mu ikoranabuhanga ndetse no kuyafasha kubona imari n’amasoko.

Yagaragaje ko kandi n’abagabo bahawe ubumenyi kugira ngo nabo bazamure imyumvire yo kumva ko hari icyo umugore yakora.

Ati “Ntiwigisha umugore wenyine. Iyo n’umugabo abyumva birushaho koroshya impinduka mu rugo.”

Uwizeyimana Jonas wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yavuze ko amahugurwa yahawe yamuhinduye imyumvire akumva ko n’umugore yakora ku ifaranga.

Ati “Natekerezaga ko umugore wanjye anyiba amafaranga iyo nabonaga afite amafaranga. Nyuma yo guhugurwa nahinduye imyumvire, ubu dukorana neza kandi twateye imbere mu mibereho yacu.”

Murere Donath, Perezida wa Koperative Imboni yo mu Karere ka Gasabo, ikora ibikorwa by’ubuhinzi yavuze ko mbere yatinyaga kuba yava mu rugo ngo ajye gukorere amafaranga.

Ati “Tutarabona amahungurwa natwe twumvaga ko ibyo dukora atari byo ndetse n’abagabo bakaduca intege bakavuga ngo ntibishoboka.”

Uwatwembi Florence, Umukozi ushinzwe gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), yavuze ko bakataje mu kubakira ubushobozi abagore babaha amahugurwa.

Ati “Ya makoperative yibumbiyemo abagore turabafasha, tukabafasha gushyira ku murongo amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’ibigendanye n’ibyo bakora.”

Yasabye amakoperative y’abagore kubahiriza amategeko ngenderwaho mpuzamahanga mu rwego rwo kubonera ibicuruzwa byayo amasoko arimo ay’imbere mu gihugu n’ay’ahandi ku isi.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi