NYANZA: Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) rivuga ko, mu gihe urubyiruko n’abagore bagira ibyabo kwita ku bidukikije, sosiyete izabyumva vuba, bityo ntibikomeze kwangirika.
Byagarutsweho ku wa 22 Ugushyingo 2025, ubwo mu Karere ka Nyanza haberaga ibikorwa by’inama n’amahugurwa bya Green Party, byasize hatowe inzego nshya z’urubyiruko n’abagore.
Iri shyaka rivuga ko urubyiruko ari rwo rwinshi kandi rukora akazi gatandukanye, bityo ibyo bakora bongeyemo kwita ku bidukikije bakumira ababyangiza benshi.
Komiseri ushinzwe ibidukikije muri Green Party, Uwera Jacqueline, yavuze ko abagore bakora imirimo myinshi yo mu ngo bityo bashyize imbere kurwanya imyuka ihumanya ikirere byatanga umusaruro.
Yongeyeho ko kuko kenshi abagore batoza uburere abana, nibabigisha no kwita ku bidukikije bizatuma bakura bazi akamaro kabyo.
Yagize ati: “Kubungabunga ibidukikije bituma igihugu kigira ubukungu buteye imbere mu buryo burambye, kuko abaturage baba bafite ubuzima bwiza bakesha ibidukikije bibungabunzwe neza.”
Yasabye abarwanashyaka gukumira ikintu cyose cyahumanya ikirere ndetse kikananduza amazi y’imigezi, ibiyaga n’inzuzi.
Uwera yavuze ko kurengera ibidukikije bitagira nyirabyo ko ari inshingano za buri wese, kandi ko iyo bifashwe neza bigira ingaruka nziza ku buzima bikanaba isoko y’iterambere binyuze mu mishinga ibyara inyungu.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa yagaragaje ko nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba, bakwiriye gukangukira kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati: “Ubundi numvaga kubungabunga ibidukikije bitandeba cyane, ariko naje gusanga ari ikintu gifite imbaraga; tutabyitayeho hakiri kare byazatugiraho ingaruka mu myaka iri imbere.”
Umubyeyi wo mu Karere ka Nyanza yavuze ko igihe abagore bashyira imbaraga mu kubungabunga ibidukikije, byatanga umusanzu ukomeye mu kubirengera.
Yagize ati: “Tuzi ko imyanda ibora ishobora kuvamo ifumbire tukongera umusaruro, kandi n’itabora igashyirwa ahabigenewe, tukirinda gutema ibiti bikiri bito n’ibindi bihumanya imigezi; ni ukubitoza abakiri bato.”
Komiseri Mukuru muri Green Party, Hon. Alexis Mugisha, yasabye abarwanashyaka guhindura imyumvire mu miryango yabo bagakangukira kubungabunga ibidukikije, kuko iyo bitabungabunzwe uko bikwiye bigira ingaruka nyinshi.
Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gushyiraho amatsinda yo gukurikirana ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no gukangurira abandi kubikora aho batuye.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije yihaye intego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 38% mbere ya 2029.









NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
