Abakuru b’ibihugu bya EAC bifurije intsinzi Perezida Samia

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Africa y'Iburasirazuba EAC, n'abo muri Africa y'Amajyepfo SADC

Abakuru b’Ibihugu bitandukanye bya Africa y’Iburasirazuba, EAC bifurije intsinzi Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutsinda amatora muri Tanzania, aya matora yaranzwemo imvururu ishyaka CHADEMA rivuga ko zaguyemo abantu 700.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, William Ruto wa Kenya, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Yoweri Museveni wa Uganda, na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud bari mu bashimiye Samia Suluhu Hassan uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, bamwizeza imikoranire ihamye hagati y’igihugu cye n’ibyabo.

Abandi barimo Perezida wa Zimbabwe, Dr Emmerson Dambudzo Mnangagwa n’uwa Zambia, Hakainde Hichilema n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Ku wa Gatandatu tariki ya 01 Ugushyingo 2025, Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aho yagize amajwi 98%.

Aya matora yateje imvururu, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko zaguyemo abantu 10, andi makuru akavuga ko abapfuye bagera kuri 700.

Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanditse ko Perezida Tshisekedi ari i Doha muri Qatar yahamagaye Perezida Samia Suluhu Hassan akamwifuriza intsinzi n’umubano urambye hagati y’abaturage ba Tanzania na Congo.

Ibiro bya Perezida i Kinshasa byagize biti “Yamwifurije manda nziza mu kuzahindura imibereho myiza y’abaturage no gushikama ku busugire bw’igihugu cye.”

Ibiro bya Perezida wa Congo byavuze kandi ko Tshisekedi yabwiye Samia Suluhu ko yifuza kubona Tanzania na DRC bikomeza kwagura umubano ushingiye ku nyungu zihuriweho.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, we wanafashe indege akajya muri Tanzania mu irahira rya Samia Suluhu Hassan, mu butumwa yanditse kuri X yavuze ko yifuza ko u Burundi na Tanzania bizakomeza imikoranire ihamye n’iterambere rihuriweho.

Ati “U Burundi na Tanzania bizakomeza imikoranire ihamye ku bw’iterambere duhuriyeho.”

Samia Suluhu Hassan w’imyaka 65 y’amavuko, yagiye ku butegetsi mu 2021 nyuma y’uko uwari Perezida Dr. John Pombe Magufuli yari amaze gupfa bitunguranye agahita amusimbura nk’uwari Visi Perezida we.

MUGIRANEZA Thierry / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi