U Rwanda rwakiriye abandi bantu 511 batahutse ku bushake, bari mu miryango 152, bavuye mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice by’uburasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Aba bageze ku mupaka wa La Corniche ku wa 20 Ugushyingo 2025, bakirirwa bakomereza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi kugira ngo bandikwe kandi bahabwe amakuru ajyanye n’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko abatashye bazafashwa mu mishinga itandukanye kugira ngo batunge imiryango yabo ndetse bubake igihugu.
Ati “Bazahabwa iby’ibanze bibafasha kwibeshaho no gukorera Igihugu, kuko ari umurongo cyafashe wo kubinjiza mu muryango nyarwanda.”
Yababwiye ko uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$, aho buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.
Aba batahutse bujuje umubare w’abantu 5,612 bamaze gutaha mu Rwanda baturutse muri DRC muri uyu mwaka wa 2025.
Muri bo harimo abatahutse 252 bakiriwe by’agateganyo mu nkambi ya Kijote, bafashijwe gusubizwa mu Turere bakomokamo.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
