Abangavu barenga 90 basabwe gufata ruhago nk’icyabahindurira ubuzima

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Nyagatare, bibukijwe ko umupira w’amaguru wahindura ubuzima bwa bo n’ubw’imiryango ya bo, basabwa kuyikunda no kuyiha agaciro kugera ku rwego rwo kuzayikina nk’ababigize umwuga.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo, mu Karere ka Nyagatare kuri Stade ya Nyagatare, hahuriye amarerero ane yigisha umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abana b’abakobwa.

Abangavu bagera kuri 98 baturutse mu marerero ya Mimuri Generation, Happy Boys & Girls, Katabagemu FTC na Warriors Sports Center ni bo bahuriye kuri iyi stade muri gahunda yo kubashishikariza no kubakundisha umupira w’amaguru.

Iyi gahunda yiswe ‘FIFA Women’s Football Compaign’, isanzwe iterwa inkunga n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA biciye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gice kireberera Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri iri shyirahamwe.

Bamwe mu bahaye ubutumwa bushishikariza aba bangavu gukunda umupira w’amaguru, harimo Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nibagwire Sifa Gloria wakiniye Amavubi y’Abagore na Umutoni Géraldine wabaye umukinnyi mu makipe arimo APR WFC n’ikipe y’Igihugu y’Abagore ubu akaba asanzwe ari umutoza wabigize umwuga unafite Licence C-CAF.

Aba bangavu bo mu Karere ka Nyagatare, bibukijwe ko ruhago baramutse bayikinnye kinyamwuga, yahindura ubuzima bwa bo n’ubw’imiryango ya bo. Bibukijwe ko umupira w’amaguru udakinwa n’abana bananiranye kandi atari umukino waremewe gusa igitsina gabo ko n’abakobwa bafite ubushobozi bwo kuwukina kandi neza.

Nyuma yo gukina mu gisa n’akarushanwa kahuje amarerero yose uko ari ane yari yatoranyijwe, abana bahawe imipira yo gukina banambikwa imidari. Abana bitaweho bahabwa ibyo kurya n’ibyo kunywa kuva bahageze kugeza batashye.

Abangavu 98 bo mu Karere ka Nyagatare, bakanguriwe gukunda umupira w’amaguru
Bibukijwe ko ruhago yahindura ubuzima bwa bo n’ubw’imiryango ya bo
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA, Nikita Gicanda ubwo yaganirizaga aba bangavu
Abarimo Gloria [wa Karindwi iburyo] wakiniye Amavubi y’Abagore, yari mu bagiye kuganiriza aba bangavu
Bakinnye hagati ya bo ndetse berekwa iby’ibanze mu mupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi