Abashoramari bakomoka muri Eritrea ariko basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bubatse mu Mujyi wa Kigali ahantu hagezweho ho kwidagadurira no kuruhukira binyuze mu mikino itandukanye, bise Kigali Sports Park.
Iri shoramari ryo ku rwego rwo hejuru mu mikino no kwidagadura riherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mushinga wahurije hamwe imikino itandukanye, ukaba ahantu abanyamujyi bashobora guhurira bagakina kandi bakanaruhukira nyuma y’akazi ka buri munsi.
Harimo imikino yo koga, Volleyball, Beach Volleyball, Mini-Football, Chess, imyitozo ngororamubiri ikorerwa muri gym, gukina igisoro ndetse n’izindi siporo zitandukanye.
Kigali Sports Park yubatswe mu buryo butangiza ibidukikije, bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu ndetse n’isi muri rusange.
Yonas Hagos, umwe mu bashinze Kigali Sports Park, avuga ko batekereje uyu mushinga nk’abantu basanzwe bakunda imikino, ariko by’umwihariko bakaba barakuruwe n’umutekano w’u Rwanda utuma uhashoye aticuza.
Ati: “Ku bijyanye n’ibibuga bizakinirwamo imikino itandukanye n’imyitozo ngororamubiri, twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu gitekanye kandi gifite isuku.”
Avuga ko bagamije gutanga urubuga aho abafite impano zitandukanye bazikuriza, imiryango ikishimana n’abana babo, abakunda umuco bakabona aho gutaramira, ndetse n’abafite ubumuga bakisanga kubera ko hari imikino n’ibikorwaremezo bibafasha kwidagadura no gukabya inzozi zabo.
Ubuyobozi bwa Kigali Sports Park buvuga ko Abanyarwanda bafunguriwe amarembo ku bibuga n’ibindi bikorwaremezo, ni mu gihe gufungurwa ku mugaragaro biteganyijwe ku wa 13-14 Ukuboza 2025.



NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW
