Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batumiwe mu Nteko Rusange

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yatumiye abanyamuryango b’iyi kipe mu Nama y’Inteko Rusange iteganyijwe mu Ukuboza 2025.

Iyi Nteko Rusange iteganyijwe kuzaba tariki ya 27 Ukuboza 2025, iriho ingingo zirindwi z’ibizaganirwaho. Biteganyijwe ko izaterana Saa Tanu z’amanywa, aho izabera hakaba hazamenyeshwa abanyamuryango mu gihe cya vuba.

Ingingo zizaganirwaho zirimo Kwemeza Abanyamuryango bashya, Kugezwaho raporo y’umwaka w’imikino 2024/25, Kugezwaho raporo y’Imari n’imikoreshereze ya yo ya 2024/25 na 2025/26, Kwemeza amategeko ngengamikorere [status] mashya y’Umuryango wa Kiyovu Sports.

Hari kandi Gufata ibyemezo bijyanye n’Iterambere rya Kiyovu Sports, Kuzuza inzego za Komite Nyobozi n’iz’Inama y’Ubutegetsi no Gutanga icyerekezo cy’umwaka w’imikino 2025/26.

N’ubwo batumiwe muri iyi Nama y’Inteko Rusange, abanyamuryango bemerewe kuzayitabira, ni abazaba bujuje ibisabwa birimo kuba bamaze kwishyura umusanzu wa bo ungana n’ibihumbi 200 Frw bitarenze tariki ya 10 Ukuboza 2025. Ni umusanzu unyuzwa kuri *182*8*1*4444000#.

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yatumije Inama y’Inteko Rusange izaba mu Ukuboza uyu mwaka
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports batumiwe mu Nteko Rusange

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi