Abanyonzi biyise amazina y’ubwihebe baburiwe

Abanyonzi basabwe kubahiriza amategeko

Polisi y’u Rwanda yaburiye abanyonzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru batita ku mategeko y’umuhanda, harimo abiyita amazina arimo Sanduku, Kihebe na Hungudapfa, bibutswa ko amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda abareba.

Byagarutsweho ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hatangizwaga ubukangurambaga bwa Polisi y’Igihugu bwa ‘Turindane Tugereyo Amahoro’.

Ni ubukangurambaga busaba abakoresha umuhanda guharanira umutekano mu bufatanye, nta kwirebaho ku giti cyabo.

Umunyonzi witwa Nduhuye Patrick yemeza ko hari bagenzi babo, cyane abatwara imizigo, batwara nk’abihaze ku buryo utabaye maso baguhitana.

Yagize ati: “Hari n’abiyise amazina nka Kihebe, hari n’undi uzwi nka Sanduku; iyo amanukanye ibirayi ureba umuvuduko afite ugakuka umutima.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yashimangiye ko abiyita amazina y’ubwihebe nk’aya bakwiye kugira umwihariko wo kwigishwa.

Yagize ati: “Iyo hajemo kwiyita ayo mazina, biba byafashe indi ntera; ibyari amakosa yo gufata iryo gare rigafungirwa ku Murenge ntibiba bihagije. Icyo tuzakora ni ukubahamagaza bakigishwa.”

Yakomeje agira ati: “Kumva ngo Sanduku araje muhunge! Ikiruta ibindi ni uko bakwigishwa bakumva ko iyi gahunda ya ‘Turindane Tugereyo Amahoro’ twese itureba.”

Kugeza ubu, mu Ntara y’Amajyaruguru mu mezi atatu ashize, hagaragaye impanuka zigera kuri 32, aho abagera kuri 17 bahasize ubuzima, bikaba bigaragara ko Akarere ka Gakenke kihariye impanuka nyinshi kuko muri 17 bapfuye, 8 bari abo mu Gakenke.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface
Abanyonzi basabwe kubahiriza amategeko

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandi