Abasaga ibihumbi 150 bahuguwe ku buzima bw’imyororekere

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, ugaragaza ko wafashije abantu 159, 973 kugerwaho na serivisi n’ubukangurambaga ku ngingo zinyuranye z’ubuzima bw’imyororokere, hatangwa kandi udukingirizo 127, 646 mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ubwo abanyamuryango bamurikirwaga ibyagezweho mu mushinga Santé et Droits Sexuels et Reproductifs au Rwanda (Projet SDSR-Rwanda).

Uyu mushinga watangiye mu Kuboza 2022, ni umushinga w’Ubuzima bw’Imyororokere ushyirwa mu bikorwa mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abanya-Canada witwa l’AMIE, ku nkunga ya Affaires Mondiale Canada.

Uyu mushinga uzagera mu 2027, wita ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo; ubukangurambaga, ubuvugizi n’ubuvuzi ku buzima bw’imyororokere.

Réseau des Femmes igaragaza ko kuva mu Kuboza kwa 2022, abantu basaga 159, 973 bagezweho n’ubukangurambaga ku ngingo zinyuranye z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’abantu 11, 794 bahawe amakuru kuri bwo,hifashishijwe umurongo wa telefone bahamagaye 8011.

Uvuga ko kandi udukingirizo 127, 646 twatanzwe mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitifuzwa ziterwa abangavu.

Mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, hashyizweho ivuriro ritanga serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, Karame Specialized Clinic, riri ku cyicaro cy’uyu muryango, mu karere Ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya.

Kuva iri vuriro ryatangira gukora muri Gashyantare 2025, abantu 1061 bamaze guhabwa serivisi.

Mukandoli Therese, umunyamuryango wa Réseau des Femmes avuga ko ntako bisa kuba bafite abaganga bo ku rwego ruhanitse bita ku bagore b’abakobwa.

Nayiravugwa Grace, wo mu Ntara y’Iburasirazuba na we yagize ati “Kuba bigisha abangavu n’ingimbi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere twabishimye cyane kuko bifasha mu gukumira za nda ziterwa abangavu ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Umuyobozi wa Reseau des Femmes, Uwimana Xaverine, yavuze ko kumurikira aba banyamuryango ibi bikorwa bizafasha mu gutuma biramba, ko kandi bazakomeza kwita ku buzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Umushinga ni mugari, ubuvuzi ni bugari, turifuza y’uko byakura bikaramba.”

Ibikorwa by’umushinga SDSR-Rwanda byibanda ku rubyiruko n’abagore bari hagati y’imyaka 10-24, bafite ibyago byinshi byo guhura n’ingaruka zishamikiye ku kutagera kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi wa Reseau des Femmes, Uwimana Xaverine
Umunyamategeko wa Réseau Des femmes asobanurira abanyamuryango ibyagezweho
Bishimira ibikorwa umuryango wabo umaze kugeraho

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi