Abasifuzi ba Rwanda Premier League baramwenyura

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’amezi abiri badahabwa insimburamubyiza y’imikino, abasifuzi basifura shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya mbere mu Bagabo, bamaze kwishyurwa ibirarane byose bari baberewemo.

Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko abasifuzi ba Rwanda Premier League, bari bamaze amezi abiri nta nsimburamubyizi ya bo bahabwa. Nyuma y’amakuru UMUSEKE watangaje, ubu aba basifuzi baramwenyura.

Amakuru avuga ko ibirarane by’insimburamubyizi bari bafitiwe, byose bamaze kubihabwa. Umwe mu baba hafi y’aba basifuzi yagize ati “Ubu abasifuzi bamaze kwishyurwa ibirarane bya bo byose bari bafitiwe.”

Yakomeje agira ati “Ubu nta deni babafitiye [abasifuzi]. Yose bamaze kuyihabwa ayo bari bafitiwe.”

Mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka itangira, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yari yagiranye inama n’aba basifuzi abasaba kuzagira uruhare mu igenda neza rya shampiyona ariko nawe abizeza ko ubuzima bugiye guhindura.

Insimburamubyizi bahabwaga, yavuye ku bihumbi 40 Frw arenga make ashyirwa ku bihumbi 100 Frw ku mukino umwe basifuye. Ikindi aba basifuzi bahawe, ni ukujya bajya mu Ntara umunsi umwe mbere mu gihe bagiye gusifura kugira ngo babashe kuruhuka neza.

Abasifuzi ba Rwanda Premier League bishyuwe ibirarane bari by’insimburamubyizi bari baberewemo na FERWAFA

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *