Abasirikare batojwe n’ingabo z’u Rwanda binjiye mu gisirikare cya Centrafrica

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana

Abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda binjiye mu  ngabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA). 

Uyu muhango warimo aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora, na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF.

Ibirori byo gusoza amahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare kitwa Camp Kassai giherereye i Bangui. Umuhango wayobow na Prof. Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrica.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yari mu bashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru.

Gen Victor Yacoub, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare.

Yavuze ko kugeza ubu RDF yamaze guhugura abasirikare 2,409 baba binjiye bushya, ndetse n’aba Suzofisiye 300.

Yashimye kandi abasoje amasomo ku murava n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.

Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro abasoje aya mahugurwa ko bakwiye gukomeza gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, gutunganya akazi kabo neza barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu gukorera igihugu cyabo no kuba abajyanama beza ku babakuriye.

Yanashimye kandi ubufasha bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu gushyigikira iyi gahunda yo gutoza abasirikare.

Ibi birori byaranzwe no kugaragaza bumwe mu bumenyi bungutse, harimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kugendera ku ikarita (map) za gisirikare n’ibindi.

IVOMO: RDF Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *