Abaturage basanze umuturanyi wabo yarapfiriye mu nzu

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mu karere ka Nyanza ni mu ibara ritukura cyane

Abaturage batunguwe no kuba hari umuturanyi wabo wari umaze igihe yarapfiriye mu nzu batabizi, aho babibwiwe n’umunuko.

UMUSEKE wamenye amakuru ko mu mudugudu wa Kirwa, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza hari umugabo witwa Hatungimana Faustin ukomoka mu karere ka Nyamagabe wapfuye ntibyamenyekana.

Nyakwigendera yibanaga wenyine mu nzu,  n’igipangu yabagamo, yararaga mu nzu zo mu rugo (annex) acumbitse.

Umwe mu baturage bahageze mbere yabwiye UMUSEKE ko batunguwe no kumva, inkuru mbi kuko bumvise ahantu hanuka niko kumeyesha inzego z’ibanze n’iz’umutekano, bica urugi barebyemo imbere babona ari umurambo wangiritse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko bari kumwe na RIB bakimara kumenya ayo makuru, bihutiye kujyayo.

Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma. Yagize ati “Iperereza ryatangiye.”

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi
Ibitekerezo 4

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *