Abanye-Congo bo mu bwoko bw’abatutsi batakambiye Perezida Felix Tshisekedi n’abandi ba Perezida bayoboye Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, ndetse ‘Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN.
Mu ibaruwa ndende yanditswe na Perezida w’Abanyarwanda batuye mu Kibaya cya Ruzizi (mu Rwanda bavuga Rusizi), Raymond Sheria Muliro muri Teritwari ya Uvira (Chefferie des Barundi) bavuga ko bifuza kugaragariza aba bayobozi ubwoba bukomeye, ndetse n’uburakari bafite bujyanye n’ibibera muri Kivu y’Epfo, ndetse n’ubwicanyi bukomeje kubakorerwa.
Muri iyi baruwa aba bavuga ko ubu bwicanyi bwabanje gukorerwa Umwami wabo witwa Ndabagoye Nsabimana Floribert n’abandi benshi bo mu muryango wabo.
Bimwe mu bikubiye muri iyo baruwa hari aho igira iti: ”Twibasiwe no gufatwa ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirengagizwa, ivangura, akarengane, no gusenyerwa ibikorwaremezo, kandi ibyo bibazo byose bitigeze byitabwaho.”
Abanditse iyo baruwa bavuga kandi ko nta gaciro bahabwa kuko bimwa uburenganzira bwabo.
Basaba ko Ingabo z’u Burundi, Imbonerakure, FDLR bavanwa ku butaka batuyeho kuko bakorana bya hafi n’Umutwe wiyise Wazalendo bagafatanya kubica, cyangwa bagafata ku ngufu abagore n’abakobwa babo.
Iyo baruwa ikomeza ivuga ko ibi ari nko gutanga abagabo, ko nihatagira icyo ubutegetsi bwa Congo bukora ngo ubu bwicanyi n’iyicwa rubozo bihagarare, abatuye mu kibaya cya Ruzizi bazirwanaho.
Bagasaba Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba (EAC), UN ndetse n’abayobozi b’Umuryango wA Africa yunze Ubumwe (AU) guha agaciro iyi nyandiko.
Muri Kivu y’epfo si abo bonyine bamaze igihe batakamba, n’abatuye mu Misozi y’i Mulenge baratabaza.
Mu nyandiko abatuye mu misozi miremire y’i Mulenge bagizwe ahanini n’abatuye muri zone ya Fizi, Mwenga na Uvira bamaze igihe batakamba basaba gutabarwa kuko bagoswe n’ingabo z’u Burundi, zabanje kubicisha inzara, ubu zikaba zirimo gufatanya na Wazalendo, ndetse na FDLR kurasa ku baturage.
Bakavuga ko amahanga yagombye gutabara mu maguru mashya abo baturage, bagasaba ko izo ngaho z’u Burundi zisubira mu gihugu cyabo.
Bakavuga ko ibyo bakorerwa ari Jenoside.
Muri izo nyandiko bavuze ko usibye umubare w’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge by’umwihariko n’Abatutsi muri rusange bamaze kwicwa, Imidugudu myinshi yasenywe, ndetse n’amatungo aricwa.
Bakavuga ko abahatuye batabona umunyu, isabune, isukari n’imiti yo kuvura abarashwe cyangwa abarwayi.
Kuri ubu nta nzira yo ku butaka cyangwa mu kirere wabona ngo ugere kuri abo baturage mu buryo bworoshye, kuko umuhanda uva Uvira werekeza muri iyo misozi wuzuyemo ingabo z’u Burundi n’abo bafatanya.
Ibibuga by’indege icya Minembwe n’icya Mikenke birafunze kubera gutinya ko bishobora kuraswa n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa drônes nkuko abo baturage babivuga.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW
