Abatuye mu Nzove babonye Irerero ryigisha abana umupira w’amaguru

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ababyeyi batuye mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu gice cy’ahazwi nko mu Nzove, barakangurirwa kungana Irerero ry’abana ryigisha umupira w’amaguru rya ‘Runneup Sports Academy.’

Iri rerero rimaze imyaka ine rifasha abana bo muri iki gice, rikorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove gisanzwe kitotezaho Rayon Sports na Rayon Sports WFC. Nyiranizeyimana Alice wakiniye amakipe arimo Bugesera WFC, ES Mutunda WFC na Kamonyi WFCA, ni we mutoza mukuru w’iri rerero ndetse ni nawe warishinze.

Iri rerero, ryashinzwe rigamije gufasha abana bafite impano yo gukina umupira w’amguru mu gice cyo mu Nzove ariko batabona amahirwe yo kugaragaza impano bifitemo.

Alice utoza aba bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 20, ni umutoza wungirije mu bangavu ba Rayon Sports WFC batarengeje imyaka 20. Afite Licence C-CAF ndetse akaba umwe mu bahuguriwe kongerera imbaraga abakinnyi [Fitness Coaching]. Ku babyeyi bifuza kumuha abana ba bo ngo abafashe, bamushaka kuri telefoni igendanwa ya 0782585424.

Ababyeyi bo mu Nzove basubijwe
Alice utoza aba bana, ninawe washinze iri rerero
Ni abangavu bari munsi y’imyaka 20
Irerero rinafite icyiciro cy’abato
N’abahungu bato barafashwa muri iri rerero
Bitoreza mu Nzove
Ikibuga cyo mu Nzove ni cyo kibafasha

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi