Abavandimwe ntibavuga rumwe mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Munyenyezi Béatrice (Archives)

*Undi mutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yari atwite inda yavutsemo impanga, ku buryo atari gukora Jenoside

Abavandimwe ntibavuga rumwe mu rubanza rwa Munyenyezi Béatrice, umuto ashinja Munyenyezi ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994, undi akavuga ko Béatrice Munyenyezi nta Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yakoze.

Umunyarwandakazi Béatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Leta zunze ubumwe z’Amerika uri kuburana ubujurire nyuma yo guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe.

Abatangabuhamya bavindimwe imvugo zabo zirabusanya. Umutangabuhamya watanze ubuhamya we arandiwe umutekano, yavuze ko ku rwego rwa mbere yatanze ubuhamya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye ari mu ruhame, ahura n’ibigeragezo by’abantu avuga ko mukuru we (na we yatanze ubuhamya muri uru rubanza) n’umwana wa mukuru we bamutoteje.

Yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO aho iyo hoteli yari iya nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi ari we Pauline Nyiramasuhuko.

Yagize ati “Munyenyezi yari ari kuri iyo bariyeri yaka ibyangombwa.”

Uriya mutangabuhamya yavuze ko kuri bariyeri yagiyeyo ari kumwe na muramu we (umugabo wa mukuru we) aho yagira ngo amuhungishe mu gihugu cy’i Burundi, bageze kuri bariyeri yari aho Munyenyezi Béatrice arabahagarika ababaza ibyangombwa, aho ngo yamubonye yari yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda.

Yagize ati “Munyenyezi yanyatse ibyangombwa sinabimuha, kuko nta rangamuntu njye nari mfite.”

Uriya mutangabuhamya yakomeje avuga ko nyuma haje abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa maze Munyenyezi ategeka Interahamwe ko abakobwa babajyana muri Kave ya hoteli IHURIRO (Ubushinjacyaha buvuga ko yasambanyirizwagamo Abatutsikazi ku gahato), maze abahungu basigara aho. Nyuma Béatrice Munyenyezi ategeka Interahamwe ngo zijya kubica.

Umutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi Béatrice yahimbwaga izina rya ‘Komando’ aho yabaga yambaye ipantalo n’ishati bya gisirikare, ahetse n’imbunda nk’uko uwo mutangabuhamya avuga.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko muramu we (umugabo wa mukuru we) yari Interahamwe afite impiri.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko yabonye Béatrice Munyenyezi rimwe ari kuri bariyeri yaka ibyangombwa abanyuraga kuri iyo bariyeri ya hoteli IHURIRO.

Yabwiye urukiko ko kwa mukuru we habaye ibyago abantu baratabara barimo nyirabukwe wa Béatrice Munyenyezi, umugabo wa Béatrice Munyenyezi, ariko Munyenyezi ubwe ntiyatabaye.

Mukuru w’uyu mutangabuhamya yamuvuguruje

Mu rukiko hahise hinjira mukuru w’uriya mutangabuhamya, arahirira kuvugisha ukuri ndetse anemeza ko azi Béatrice Munyenyezi.

Uriya mutangabuhamya w’imyaka 68 yavuze ko atigeze ava mu rugo, kuko yari ahishe umuryango wa murumuna we (watanze ubuhamya ashinja Munyenyezi Béatrice).

Yavuze ko uriya murumuna we watanze ubuhamya bushinja Munyenyezi yabaye iwe ahakurwa n’Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko murumana we yari atwite inda nkuru, bityo yahoranaga impungenge ko nagenda bamwicira mu nzira.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko taliki ya 15/05/1994 yagize ibyago apfusha umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, umugabo ashaka gutabaza aramubuza kugira ngo batavumburwa ko bahishe abantu barimo murumuna we, uwo mwana aza guhambwa n’abantu bane gusa (amazina yayabwiye urukiko).

Uriya mutangabuhamya yabwiye urukiko ko abo mu muryango wa Ntahobari Maurice batabatabaye.

Uriya mutangabuhamya yavuze ko muruma we ushinja Béatrice Munyenyezi atigeze asohoka kuko yari azwi kandi aho yari yihishe bari bamuzi ku buryo iyo asohoka bari guhita bamwica.

Yagize ati “Kugeza ubu murumuna wange tubanye neza, iyo tutabana neza sinari kumuhisha mu nzu yange.”

Uriya mutangabuhamya yavuze ko azi Béatrice Munyenyezi bamutahira ubukwe, kuko umugabo we yakoraga muri Kaminuza noneho Arsene Shalom Ntahobari ari nawe mugabo wa Béatrice Munyenyezi arabatumira, maze uyu mutangabuhamya abona Munyenyezi Béatrice ari umugeni atwite inda nkuru.

Yagize ati “Sinigeze mbona Béatrice Munyenyezi mu gihe cya Jenoside.”

Umutangabuhamya yavuze ko muruma we ushinja Béatrice Munyenyezi gukora jenoside yamaze amezi atatu yihishe, ko atigeze asohoka kuko iyo asohoka bari kumwica.

Yagize ati “Njye ndavugisha ukuri ahubwo mumbwire nongere ndahire.”

Uriya mutangabuhamya yemeje ko umugabo we atahigwaga mu gihe cya Jenoside (yari Umuhutu).

Umushinjacyaha abaza umutangabuhamya ati “Yari Interahamwe?”

Me Bruce Bikotwa amanitse akaboko k’ibiryo ati “Objection monsieur le President”. Umucamanza ati “Me Bruce Bikotwa umwanya ni uwawe.”

Me Bruce Bikotwa afashe ijambo ati “Ubushinjacyaha buri gutandukira, umutangabuhamya yaje kubazwa ibya Munyenyezi Béatrice, none ari kubazwa iby’umugabo we utari muri uru rubanza, ibijyanye n’umugabo we ntibikwiye kuvugwa muri uru rubanza.”

Inteko y’abacamanza yiherereye isanga nta mpamvu yo kuvuga ibijyanye n’umugabo w’umutangabuhamya, kuko ataregwa muri uru rubanza.

Umucamanza abyibwirije yahise afata icyemezo ahuza aba bavandimwe, cyakora ushinja kuko yari arindiwe umutekano abari baje kumva urubanza bahise basohorwa.

Abandi batangabuhamya babiri bumviswe mu ruhame barimo umukecuru w’imyaka 77 ndetse n’undi wari ufite imyaka 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uriya mukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko yabanye na Béatrice Munyenyezi kuri hoteli IHURIRO afite inda nkuru yavutsemo impanga ku buryo nta mbaraga yari afite zo gukora Jenoside.

Uriya wari umwana na we yemeje ko babanye kuva Jenoside itangiye, kugera bahunganye ariko yari atwite inda nkuru nta jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Munyenyezi Béatrice yakoze.

Bano batangabuhamya bombi bahuriye ko bafitanye isano na Maurice Ntahobari, akaba sebukwe wa Béatrice Munyenyezi ariko isano bafitanye rikaba ryatuma baha ubuhamya urukiko, kuko uriya mukecuru ava inda imwe na Maurice Ntahobari kwa Sewabo, naho uriya mwana Maurice Ntahobari akamubera nyirarume.

Byumvikane neza ko nta sano rya bugufi bafitanye na Béatrice Munyenyezi.

Béatrice Munyenyezi yunganiwe na Me Bruce Bikotwa, ndetse na Me Felecien Gashema. Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 27/11/2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3
  • Bạn có thể chơi lô đánh đề từ 1.000+ kỳ quay thưởng đang diễn ra liên tục và hốt tiền cực nhanh chỉ sau 1 giây. tai xn88 cung cấp nhiều kiểu cược xổ số khác nhau như: Bao lô, đánh đề, 3D, lô trượt, 4 càng giải Nhất,… đặc biệt là Up/Down, Reverse, Big/Small,… vừa mới “ra lò”.

  • 188v me sở hữu thư viện game bài đa dạng với hàng trăm lựa chọn, từ các game truyền thống đến phiên bản hiện đại. Dựa trên dữ liệu người chơi, ba thể loại được yêu thích nhất là Baccarat, Poker và Xóc đĩa.

  • 188v me sở hữu thư viện game bài đa dạng với hàng trăm lựa chọn, từ các game truyền thống đến phiên bản hiện đại. Dựa trên dữ liệu người chơi, ba thể loại được yêu thích nhất là Baccarat, Poker và Xóc đĩa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *