Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 200

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY
Ibikorwa byo gushimuta abanyeshuri bikunze kuba muri Nigeria (ifoto: internet)

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri barenga 200 mu ishuri rya Kiliziya Gatolika riri mu burengerazuba bwa Nigeria.

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, ku ishuri rya St Mary’s riherereye mu Ntara ya Niger, biba ubwa kabiri mu Cyumweru kimwe habayeho gushimuta abanyeshuri.

Ubuyobozi bwari bumaze gutanga itegeko ryo gufunga by’agateganyo amashuri yose acumbikira abanyeshuri.

Ishyirahamwe ry’Abakristo muri Nigeria ryatangaje ko abanyeshuri 215, n’abakozi 12 bari ku ishuri bashimuswe.

Ibitero by’abitwaje intwaro bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye bya Nigeria byibasira abantu batandukanye, nko mu Ntara ya Kwara abantu 38 baherutse gushimutwa abandi babiri baricwa ubwo barimo gusenga.

Ibi byatumye Perezida Bola Tinubu ahagarika ingendo yari kugirira hanze y’igihugu harimo n’urwo kujya mu Nama ya G20 muri Afurika y’Epfo.

Perezida Donald Trump yari aherutse gushinja Leta ya Nigeria kwemera ko ibyihebe bikomeza kugaba ibitero bihitana Abakristu, akavuga ko America izafata ingamba zirimo ibihano no kugaba ibitero kuri Nigeria.

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za America ushinzwe Intambara, Pete Hegseth, yavuze ko basaba Nigeria kugira icyo ikora mu kugabanya iterabwoba rihangayikishije America.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi