AFC/M23 yasubije Tshisekedi ushaka gufungura icyibuga cy’indege cy’i Goma

Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
Ikibuga cy'indege cya Goma (Photo Internet)

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ari ryo ryonyine rifite ububasha bwo gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma, agace kagiye kumara umwaka mu biganza byaryo.

Mu itangazo risubiza gahunda ya Perezida Tshisekedi yo gufungura ikibuga cy’indege, AFC/M23 yavuze ko icyemezo cye cyo gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma, akanashyiraho itsinda ribishinzwe mu Nama y’Abaminisitiri aherutse gukoresha ari ukwibeshya, kandi bidakwiye kwemerwa.

Itangazo rigira riti “Ubutegetsi bw’i Kinshasa ntibwemerewe, nta n’uburenganzira bufite bwo gusubiza mu kazi ibikorwa remezo nk’ibibuga by’indege byo ku butaka bwabohowe, bwarabisahuye buranabyangiza.”

AFC/M23 ikomeza igira iti “Ikibuga cy’indege gishobora kandi kizafungurwa gusa na AFC/M23, ntabwo ari Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi wese.”

Muri iri tangazo AFC/M23 ishinja ingabo za Congo gukomeza kwisuganye zijyana ibikoresho ku rugamba, no gukorana n’abacanshuro zibaha ibikoresho.

AFC/M23 ivuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na leta ya Congo, yo bitayireba ko ubutegetsi buriho i Kinshasa bugomba gukemura ibyo bibazo “M23 ibushinja kubiteza”.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki 14 Ugushyingo, 2025 yasabye ba Visi Minisitiri batatu gukorera hamwe kugira ngo bagere ku mwuka w’umutekano n’ibikoresho bikenewe ngo ikibuga cy’indege cy’i Goma cyongere gukora.

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa leta ya Congo yavuze ko ba Visi Minisitiri w’Intebe bahawe izo nshingano ari Minisitiri ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi na Minisitiri w’ingabo, ngo bagomba gukorana kugira ngo ikibuga cy’indege cy’i Goma cyongere gukoreshwa mu rwego rwo kugeza ubutabazi ku bantu babukeneye.

Muyaya avuga ko icyo kifuzo cya Perezida wa Congo kizahuzwa n’inama ya Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (CICR), mu bijyanye no kurinda indege, indendo no kuziha umutekano.

Nta gihe gishize habaye inama y’i Paris yigaga ku mutekano wa Congo, aho Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko bazakora ibishoboka ikibuga cy’indege cy’i Goma kikongera gufungura imiryango by’umwihariko kigakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi