Amerika: Abantu biciwe mu birori by’isabukuru y’amavuko

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abantu bane bishwe abandi 10 barakomereka ubwo barasirwaga mu birori by’isabukuru y’amavuko.

Iri rasana ryabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, mu Mujyi wa Stockton.

Meya wungirije w’uwo Mujyi, Jason Lee, yanditse ku rubuga rwa Facebook ko abarashwe bari mu kirori cy’isabukuru y’umwana muto.

Ati” Twamenye amakuru ko abantu 14 barashwe, abantu bane bahita bapfa.”

Ntihatangajwe abagabye igitero abo ari bo, niba cyari ikigamije urugomo cyangwa iterabwoba.

I Washington haherutse kubera igitero cyagabwe ku basirikare bari hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House.

Ibi byarakaje ubutegetsi bwa Amerika butuma buhita bufata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo gutanga ubuhungiro.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *